– Njye ndavuga nk’umunyamulenge, ngiye guhangana na Leta ya Congo
-Nka Jenerali, mpamya ko FDLR na Mayi-mayi bakorera mu kwaha kwa Leta ya Congo
-Turabashije dushobora kwishakira uburyo twakwirindira umutekano ubwacu
-Imana igiye kudufasha kubona Guverinoma ikunda abaturage bayo
Aya ni amwe mu magambo akakaye ya Gen. Laurent Nkunda wari uyoboye urugamba ingabo za CNDP zari zihanganyemo n’iza Leta (FARDC), agaragaza ko Leta ya Congo yibasira abaturage bayo cyane cyane abavuga Ikinyarwanda.
Mu bitangazamakuru mpuzamahanga, Gen Nkunda yavugaga ijambo rikakaye, uryumva akaba yakeka ko Congo ifashwe mu gihe gito, dore ko yagaragazaga amakosa yemezaga ko Leta ikora, abaturage bakicwa irebera.
Kuva mu mwaka wa 2004, ubwo Gen Nkunda yatangiraga urugamba, yavugaga ko ko agiye gukiza Abaturage, avuga ko badahabwa uburenganzira bwabo nk’abandi.
Mu kiganiro Imvonimvano kuri radiyo BBC, ku wa 21 Kanama 2004, ubwo yatangazaga ko agiye gushora intambara simusiga kuri Leta ya Congo, yagize ati “Niba Leta idashoboye kurinda umutekano w’Abanyamulenge, iduteye gushaka uburyo twawirindira. Njye ndavuga nk’umunyamulenge, ngiye guhangana na Leta ya Congo”.
Uyu musirikare, yashinjaga Leta ya Kabila gukoresha imitwe y’inyeshyamba zirimo iza FDLR zikomoka mu Rwanda, kwibasira Abanyecongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
Aha, yagize ati “Njyewe nka jenerali, ndahamya ko Abamayimayi, FDLR n’indi mitwe y’inyeshyamba bakorera mu kwaha kwa Leta ya Kinshasa, njyewe ntabwo nahuza na Leta ikomeza yohereza abantu bo kutwica”.
Aha kandi yasobanuraga ko Leta ikunda ubutaka bwayo kurusha ababutuyeho, ati “Guverinoma ya Kinshasa ikunda gusa Intara ya Kivu, ariko ntabwo ikunda abaturage ba Kivu, twavuga ko iyo iza kuba ibakunda iba itararetse abantu bakicwa muri buriya buryo, turabashije dushobora kwishakira uburyo twakirindira umutekano ubwacu”.
Yakomeje agira ati “Guverinoma y’i Kinshasa yavuze ko idashaka Abanyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, niba mukunda Congo, byari ngombwa ko hakundwa abaturage bose ndetse n’abandi bose bayituyeho”.
Nk’umusirikare wemera ko Imana ishobora byose, ingabo ze n’abaturage yavugaga ko arwanira, yabaha icyizere ko igiye kubaha ubuyobozi bwiza.
Yagize ati “Mu gihe ibyo byose bidashobotse Imana igiye kudufasha kubona Guverinoma ikunda abaturage bayo”.
Bitewe n’imbaraga uyu musirikare yagaragazaga ko afite z’urugamba, benshi batangiye gukeka ko yaba ahabwa inkunga na bimwe mu bihugu by’ibituranyi na Congo, ariko yabihakanye agira ati “Njye nta nkunga mpabwa n’u Rwanda cyangwa u Burundi”.
Ese Gen. Nkunda yaba yarageze ku ntego?
Gen. Nkunda nk’umusirikare watangaga icyizere ko icyo arwanira ashobora kukigeraho vuba, ntabwo byamuhiriye, urugamba rwamunaniye agezemo hagati bityo azaga gufatirwa ku mupaka w’u Rwanda mu 2009, ari naho afungiye ubu.
Mu mwaka wa 2012, nibwo havutse umutwe w’inyeshyamba za M23, ugizwe na bamwe mu bari abasirikare ba Nkunda, uyu mutwe nawo warwanaga uvuga ko uburenganzira bw’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda butubahirizwa.
Ni umutwe w’inyeshyamba nawo wari ufite imbaraga zidasanzwe ku buryo wanahuruje amahanga, atanga ubufasha ku ngabo za Congo (FARDC), bitanga umusaruro ariko M23 ishyira intwaro hasi, inagira amasezerano igirana na Leta ya Kabila.
Perezida Joseph Kabila yarinze ava ku butegetsi agasimburwa na Felix Tshisekedi, agishinjwa kugenza biguruntege ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano Leta ye yagiranye na M23.
Bamwe muri M23 bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda bakaba bahanze amaso Perezida Tshisekedi umaze amezi make ku ntebe y’umukuru w’igihugu, ko hari icyo yakora, amasezerana bashyizweho umukono akubahirizwa.
Mu gihe abari abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 bategereje ikizakorwa na Tshisekedi, Gen Nkunda we aracyafungiye mu Rwanda, imyaka 10 ikaba ishize.


