Amakuru ava mu Burundi muri Komini Rugombo ni ay’uko Imbonerakure za CNDD FDD zibyukira mu myitozi ngororamubiri ivanze n’iya gisirikare (exercices physiques et paramilitaires), mu mvugo z’urwango baba bavuga bakaba bazanamo u Rwanda na Perezida warwo ndetse n’ibindi bihugu by’i Burayi.
Radiyo RPA, itangaza ko izo Imbonerakure zitangira Mucaka-Mucaka mu masaha y’urukerera, abaturage batuye muri iyi komini yatangajwe haruguru iherereye mu Ntara ya Cibitoke ikora no ku mupaka w’u Rwanda bavuga ko bafite impungege z’uko aya magambo y’urwango baba bavuga ku Rwanda narwo rushobora kuzayagenderaho rukihorera rukaba rwatera u Burundi.
Izi Mbonerakure ziherekejwe n’abayobozi bazo, ngo ziba zihigira impunzi z’abarundi zitavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza na CNDD FDD, zo zikavuga ko zizaza mu Rwanda zikahabicira ndetse zikanabahamba.
By’umwihariko izi Mbonerakure zikavuga ko Perezida Kagame ari we ucumbikiye aba barwanya Leta y’u Burundi, bamwita amazina ari nako bamuhigira hamwe n’abandi bayobozi b’Ubufaransa n’Ububiligi.
Abaturage batuye muri Cibitoke batangarije iyi radiyo (RPA) ko izo Mbonerakure zizindukira kuri mucaka mucaka, zihetse ingiga z’ibiti zirimo imigozi, bagaragara nk’abahetse imbunda baririmba indirimbo za morali banavangamo ayo magambo yo gusesereza u Rwanda.

Mu gihe aba baturage bo bafite impungege z’uko u Rwanda rushobora kwihorera rukaba rwatera u Burundi, abaturage bakaba aribo babigiriramo akarengane, Leta y’u Rwanda yagiye isobanura kenshi ko nta nyungu n’imwe yakura mu guhungabanya umutekano w’Abaturanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


