Amagambo ya Gen. Tumwine yatumye hibazwa byinshi ku barwanye urugamba rwarimo Gen. Fred Rwigyema

Sangiza iyi nkuru

Amagambo ya Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwine yavugiye mu Karere ka Kasese mu Kwezi gushize yatumye hibazwa byinshi ku barwanye urugamba rwabohoje Uganda rwarimo n’Umunyarwanda, Maj. Gen. Fred Rwigyema.

Gen. Tumwine uhagarariye ingabo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ubwo yari muri Kasese kuwa 22 Nyakanga, yavuze amagambo yafashwe nk’asuzugura inteko ishinga amategeko y’igihugu.

Depite Godfrey Atkins Katusabe, uhagarariye agace ka Bukonzo y’Iburengerazuba, ni we wasubiyemo amagambo ya Gen. Tumwine bituma abantu bazura n’ibindi byafashwe nk’agasuzuguro k’abarwanye urugamba rwashyize Perezida Museveni ku butegetsi.

Katushabe yavuze ko Gen. Tumwine yagize  ubwo hatangwaga ibitekerezo ku isoko ry’inka n’ibagiro muri Kasese.

Ati “ Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ni nde se? Ni igiki se? Ategeka inteko , ntategeka Uganda. Wimbwira ibya Perezida n’inteko. Abasirikare ntibahabwa amabwiriza n’abasivili.”

Ikinyamakuru Daily Monitor cyagiye cyibutsa amwe mu makosa ya bamwe mu basirikare barwanye urugambo rwo kubohora Uganda bitwaje ko ngo igihugu kibagomba byinshi kuko ngo bitanze  ngo igihugu kibone amahoro.(Twalwana=twararwanye).

Gen. Tumwine ntahwema kwigamba ko ari we warashe isasu kuwa 6 Gashyantare 1981, bityo rigatangiza urugamba. Avuga ko yitanze kugeza n’aho atakaza ijisho rimwe.

Uyu mugabo hari inyubako ya Leta amaranye imyaka irenga 30 nta musoro ayitangira,ugize icyo avuga agacecekeshwa.

Undi mujenerali warwanye muri iyi ntambara ni Maj. Gen. Matayo Kyaligonza, amabasaderi wa Uganda mu Burundi. Azwiho gukora ibyo ashaka kuko ngo yarashwe mu kuboko kw’iburyo ubwo yari mu ishyamba yitangira igihugu. Muri Gashyantare yafashe umupolisikazi armauhihotera kuko ngo afashe imodoka ya jenerali iri mu makosa. Ibi byashyikirijwe urukiko ariko ntacyo rurabikoraho.

Gen. Maj, Kasirye Gwaanga uzwiho gukora icyo ashaka mu bitamenyerewe aho yifashe agatwika imodoka ihinga yari asanze mu isambu yaburanaga na mugenzi we. Uyu aherutse kurasa amapine y’imodoka y’umuhanzi Catherine Kusasira kuko ngo abana b’uyu mugore bacurangaga umuziki cyane, ukabangamira abahungu be (Gwaanga).

Abandi ni nka Gen. Sejusa David uzwi nka Tinyefuza wigeze kurasa ku musigiti kuko ngo “ Bari bamusakurije.”

Mu bandi bazwiho kwitwaza icyo bamariye igihugu harimo Gen. Kahinda Otafiire.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Daily Monitor mu nkuru yayo yibazaga niba aba bajenerali barakoreye igihugu kurusha bagenzi babo barimo: Gen. Caleb Akandwanaho ( Salem Saleh), Gen. Ivan Koleta, Gen. Katumba Wamala, Jeje Odongo.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *