Amagana y’abasirikare ba Sudani bahungiye muri Tchad

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ingabo za Tchad yatangaje ko hari abasirikare 320 ba Sudani bahungiye muri icyo gihugu, nyuma y’intambara ikomeye ikomeje kujya mbere mu gihugu cyabo.

Minisitiri w’Ingabo za Tchad, Gen Daoud Yaya Brahim, yabwiye itangazamakuru ko bariya basirikare “bageze ku butaka bwacu ku cyumweru, bamburwa intwaro hanyuma barafungwa.”

Uyu musirikare yavuze ko abo basirikare bahisemo guhunga ku bwo gutinya ko bashobora kwicwa n’Ingabo zo mu mutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces (RSF) umaze iminsi uhanganye n’Ingabo za Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan.

Yunzemo ati: “Ibiri kubera muri Sudani biteye ubwoba kandi biteye ikimwaro, twafashe ingamba zose zishoboka mu guhangana n’iki kibazo.”

Ingamba Tchad yafashe zirimo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu na Sudani.

General Daoud Yaya Brahim yavuze ko Tchad idahangayikishijwe n’iriya ntambara kuko ari iy’abanya-Sudani ubwabo, yungamo ko icyo igihugu cye gishyize imbere ari ugukomeza kugira ubushishozi.

Kugeza ubu abantu babarirwa muri 270 ni bo bivugwa ko bamaze kugwa mu mirwano ikomeje gusakiranya Ingabo za Leta ya Sudani n’izo mu mutwe wa RSF.

Ibihumbi by’abanya-Sudani ku rundi ruhande bakomeje guhunga amasasu n’ibisasu bikomeje gusukwa i Khartoum no mu bindi bice by’igihugu, kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo imirwano yatangiraga hagati y’Ingabo za Gen Al-Burhan n’uwari icyegera cye, Gen Mohamed Hamdan Daglo uyobora RSF.

Aba bombi ni bari bafatanyije kuyobora Sudani kuva muri 2021 ubwo Omar Al Bashir wari Perezida wa kiriya gihugu yahirikwaga ku butegetsi, gusa birangira bisanze bahanganye nyuma yo kutumvikana ku ngingo zirimo iyo kwinjiza RSF mu ngabo z’igihugu nk’imwe mu ngingo zikomeye zerekeye amasezerano yo gusubiza ubutegetsi abasivile.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *