Abanyarwanda babiri bakina umukino w’amagare bari muri 15 bahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika mu 2019.
Abo ni Areruya Joseph ndetse na Didier Munyaneza (Mbappe) uherutse kwegukana irushanwa ryo muri Senegal (Tour du Senegal 2019).
Uru rutonde kandi ruzaho Merhawi Kudus, umunya-Erithrea wegukanye Tour du Rwanda 2019, ubwa mbere yari yashyizwe ku kiciro cya 2.1.
Urutonde muri rusange:
-Areruya Joseph wakiniraga Delko Marseille Provence.
-Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy.
-Merhawi Kudus ukinira Astana
-Gustav Rasson, umunya-Afurika y’Epfo ukinira TEG Procycling Team.
-Natnael Berhane, umunya-Erithrea ukinira Cofidis.
-El Mehdi Cokri, umunya-Marroc ukinira Dimension Data for Qubeka.
– Isiaka Cisse, umunya-Cote d’Ivoire.
-Manuel Antonio Dario, umunya-Angola ukinira BAI Sicasal Petro de Luanda.
-Yakob Debesay, umunya-Erithrea ukinira Groupama FDJ Continental.
-Biniam Hailu Girmay, umunya-Erithrea.
-Daryl Impey, umunya-Afurika y’Epfo ukinira Mitchelton-Scott.
-Clovis Kamzong, umunya-Cameroon.
-Azedine Lagab, umunya-Algeria ukinira VIB Sports.
-Bachirou Nikiema wo muri Burkina Faso.
-Youcef Reguigui, umunya-Algeria ukinira Terengganu Cycling Team.
Areruya Joseph ni we wegukanye iki gihembo mu mwaka ushize nyuma yo kwegukana amarushanwa akomeye nka La Tropicale Amissa Bongo ryo muri Gabon na Tour se l’Espoir ryo muri Cameroon na Tour du Rwanda yegukanye mu 2017.
SRC: La Tropicale Amissa Bongo/Twitter.


