Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong aherutse kurata ubuhangange bw’igihugu cye n’uburyo kigaragara mu ruhando rw’ibindi bihugu ku isi avuga ko ibyo byose kibikesha kuba gikoresha ibitwaro bya kirimbuzi.
Ni mu kiganiro yagiranye na komite y’abanyamuryango b’ishyaka ry’abakozi mu gihugu cye mu mpera z’icyumweru gishize, aho yavuze cyane ko kuba Koreya ya Ruguru igaragara nk’ikaze ibikesha intaro za yo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati “ubuhangange, icyubahiro no gukomera by’igihugu cyacu tubikesha intwaro dukora.”
“Izi ntaro dukora, ni zo ziduha ubuhangange, ziturindira umutekano kandi ni zo dukesha amahoro dufite none.”
Uyu muyobozi avuga ko uko havuka imbaraga zirwanya ibitwaro bya kirimbuzi umunsi ku wundi, ari na ko havuka izindi mu gihugu cye zituma barushaho gukora bagahangana n’izo mbaraga z’Amerika n’ibindi bihugu birwanya Koreya ya Ruguru.
Ijambo rya perezida Un, ryibanze cyane ku butumwa perezida w’Amerika, Donald Trump yari aherutse gutangaza, buvuga ko hari ikintu kizaba ku mujyi wa Pyongyang wo muri Koreya ya ruguru mu gihe kidatinze, bityo uyu muperezida, Kim Jong na we akaba yarongeye guhamya ko yiteguye guhangana na we nk’uko ahanganye n’ibindi bihugu byose bimurwanya.
Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong avuga ko nta bwoba afitiye Amerika ihora ishaka kumwitambika ndetse akanavuga ko atazigera ahagarika gukora ibisasu bya rutura kuko ari byo bituma igihugu cye kitwa igihangange.
Kuva perezida w’Amerika, Donald Trump yajya ku butegetsi, ntiyigeze acana uwaka na perezida Kim Jong-Un wa Koreya ya Ruguru, aho usanga bahora basa n’abaseserezanya mu buryo bw’amagambo akenshi bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka twitter.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Koreya ya ruguru yakunze kurangwa no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi bikaze ndetse hakaba n’ibyenda kugwa ku butaka bw’Amerika, perezida Trump na we akaba avuga ko ategereje imbarutso ngo akorere ibitangaza iki gihugu cyiyita igihangange.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


