Amahoro n’umutekano byiganje mu gihugu cyose- Perezida Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, iyita ku mpunzi, imiryango itabogamiye kuri Leta, Ibinyamakuru,… bikomeje kugaragaza impungege z’umutekano muke uri mu gihugu cy’u Burundi, Perezida Nkurunziza wa cyo we aravuga ko umutekano usesekaye hose mu gihugu.
Yari mu munsi mukuru mpuzamahanga w’umurimo, ku wa 1 Gicurasi 2017, ijambo yagejeje ku mbaga y’Abarundi bari bitabiriye umuhango yabashimangiriye umutekano mwiza igihugu gifite, ashimira ingabo z’igihugu n’abandi bafite mu nshingano kubungabunga umutekano.
Yagize ati: “si ibyo kubeshya, uyu munsi mukuru ugeze turi mu gihe cyiza cyane, amahoro n’umutekano byiganje mu gihugu hose ibyo tubikesha ugukorana neza n’ingabo, abashinzwe umutekano, ubutabera, …”.
Umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza, nubwo avuga ko umutekano ari wose mu gihugu, aremera ko mu gihugu harimo inzara, ati: “muri uyu mwaka hagaragara inzara mu ntara zimwe na zimwe byatewe n’uruzuba rwavuye kubera ihindagurika ry’ibihe, ni ko biri, dutereye amaso hirya no hino tubona ko impeshyi izaba ari nziza, tuzirikane ko iyo nzara iri hirya no hino cyane cyane mu bihugu byo muri aka karere”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko Leta yishimiye ko hari bamwe mu bari bahunze inzara barimo gutahuka ku bwinshi, mu gihe hari bamwe babitiranyaga n’impunzi za politiki, anasaba abakozi muri rusange kongera imbaraga ngo bahashye inzara mu Burundi.
Muri uwo muhango kandi, Perezida Nkurunziza yaboneyeho n’akanya ko gushyikiriza ibihembo abakozi b’indashyikirwa batoranyijwe mu bigo bitandukanye bya Leta, anashyikiriza igihembo Igiraneza Ange Ornella, umukozi w’iwe mu rugo, abo mu Kirundi bita “Abayaya”. Amushimira uburyo yita ku bana be.
Umuvugizi w’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) mu Burundi, Leo Dobbs, aherutse gutangariza Radiyo Ijwi ry’Amerika ko impunzi z’Abarundi zikomeje kwiyongera ku bwinshi mu bihugu bihana imbibi na bwo, ko bihangayikishije ndetse ko no kuzitaho bigoye.
HCR igatangaza ko impunzi zishobora kuva ku 386,000 zikazagera kuri bihumbi 500 muri uyu mwaka wa 2017, bitewe n’ibibazo bikomeje kugaragara mu gihugu bishingiye kuri politiki n’ihohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *