Amajyaruguru: Abajyaga gushakira serivisi z'ubuvuzi n'iz'Uburezi muri Uganda biyemeje kubihagarika

Sangiza iyi nkuru

Mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje guhagarika kujya gushakira serivisi z’ubuvuzi n’iz’uburezi muri Uganda nyuma y’iminsi mikeya perezida wa Repubulika, Paul Kagame, anenze ibi bintu agasaba ko byahagarara ndetse akizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ngo impamvu zatumaga Abanyarwanda bambuka zigakurwaho.

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu itariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo mu Cyanika mu Karere ka Burera hateraniye Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru yari iyobowe na Guverineri Jean Marie Vianney Gatabazi yahuriyemo n’abikorer, abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Burera n’inzego z’umutekano.

Ni inama yari igamije kungurana ibitekerezo kugira ngo harebwe uko aka Karere karushaho gutera imbere no kugira icyerekezo yaganiririwemo k’uguhagarika burundu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bituruka mu Gihugu cya Uganda no guca burundu magendu.

Ikindi cyaganiriwe muri iyi nama kandi ni ikibazo cy’abaturage bajya gushakira serivisi z’ubuvuzi n’iz’uburezi mu Gihugu cya Uganda aho kuzishakira mu Rwanda.

Ni nyuma y’aho perezida Kagame yari aherutse gutangaza ko adashaka kongera kumva ko abaturage baturiye imipaka bambuka bakajya gushaka serivisi z’uburezi, iz’ubuzima n’ibindi mu bihugu bituranye n’u Rwanda, yizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose impamvu zituma bambuka zigakurwaho.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatatu, itariki 04 Nyakanga mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 24 isabukuru yo kwibohora, wabereye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, ho mu Ntara y’Amajyepfo.

DhbaAY0W4AUpv5Y

Umukuru w’Igihugu yakomoje ku kibazo cy’abaturiye imipaka basiga serivisi z’uburezi n’ubuzima iwabo, bakambuka imipaka bakajya kuzisaba mu kindi gihugu baturanye kubera ko iz’iwabo bibasaba gukora urugendo rurerure ugereranyije n’urwo bakora bajya mu kindi gihugu.

Yagize ati “ Hari abana bambwiye basiga amashuri bakambuka imipaka ngo bagiye gushaka serivisi zijyanye n’iby’ubuzima, kwivuza cyangwa ibintu bitandukanye. Abana bato b’amashuri abanza ndetse bamwe bagafatwa banyuze inzira zimwe zinyurwamo n’abanyura inzira zitari zo ”.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo, abitabiriye iyi nama biyemeje kugira uruhare mu guca burundu ibiyobyabwenge na magendu kandi n’abajyaga gushakira serivisi z’ubuvuzi n’iz’Uburezi muri Uganda biyemeje kubihagarika ndetse no kubikangurira abaturage bose.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *