Amajyaruguru:Bava mu karere kamwe bakajya kugura inyama mu kandi

Sangiza iyi nkuru

Mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo inyama zirabona umugabo zigasiba undi nyuma y’uko ngo hakora ibagiro rimwe mu murenge wa Basabose bityo ugasanga bajya kuzishaka mu karere ka Gakenke.

Iki kibazo kigaragara mu murenge wa Basabose muri aka karere aho usanga ngo abaturage bawutuyemo bagorwa no kubona inyama bitewe n’uko hakora ibagiro rimwe ryemewe ayandi akaba yarafunzwe.Abaganiriye na Isangostar, bavuga ko bitewe n’uko iryo bagiro ritabahagije hari igihe bibasaba kuva muri Rulindo bakajya kuzigura mu karere ka Gakenke kuko aribyo biborohera.

Uretse abazigura bashaka kuzijyana mu ngo zabo, abazicuruza bavuga ko byabateje igihombo kuboryo no gutunga imiryango yabo bigoranye bityo bakaba basaba ko iki kibazo cyakemurwa.Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko burimo gushaka igisubizo kuri iki kibazo.Ibi byagarutsweho n’umuyobozi ushinzwe iterambere muri aka karere bwana Rugerinyange Theoneste.

Impamvu aya mabagiro ngo yafunzwe n’uko hakozwe ubugenzuzi bugasanga hari amabagiro agaragamo umwanda bityo ngo bikaba byarashoboraga guteza uburwayi buturutse ku mwanda. Gusa ngo hari ibibanza birimo gutungangwa byo kubakamo andi mabagiro ndetse imirimo ngo ikaba yaratangiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *