Bamwe mu baturage bo mu Ntara yāAmajyaruguru baravuga ko bejeje ibijumba kugeza ubwo babura isoko ryabyo, bimwe bikaba biri gupfira ubusa mu mirima, Ubuyobozi bwāintara yāamajyaruguru buvuga ko kuba bejeje atari ikibazo ngo hagiye gushakwa amasoko ariko kandi abasobanukiwe ibyāibijumba bo basaba abaturage guhinga imbuto nziza ishobora kubyazwamo ibindi biribwa.
Mu bigaragarira amaso yaba mu mirima cyangwa mu masoko, ibijumba biriganje mu ntara yāAmajyaruguru, ngo ni nyuma yāuko byigeze kubura none ubu bikaba byarahinzwe ku bwinshi nabyo bikera cyane ubu abaturage barabuze isoko ryabyo ngo kuko ibase yabyo isigaye irushwa agaciro nāingemeri yāibishyimbo kuko igura 800, ibijumba bitarenza 700.
Baragira batiāUbu kuzana ibijumba ni ukubura uko tubigenza ni ukugira ngo bitaborera mu mirima nubwo nta mafaranga avamo, baraduha amafaranga 500 kugeza kuri 700ā.
Icyakora ababasha guhinga imbuto yihariye ibyazwamo ibindi bo ngpo ntakibazo bafite kuko bitanga umusaruro vuba ariko bikanabona ababigura
Aragira ati āTwebwe duhinga ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri nta kibazo dufite duhinga hato bikera cyane kandi biba bihenze ku buryo akenshi twe tubona abatugurira.ā
Umuyobozi wāuruganda Urwibutso rukorera muri iyi ntara kandi rugatunganya ibikomoka ku buhinzi nāubworozi SINA Gerard avuga ko ibijumba bifite umwanya muri uru ruganda rwe ariko ngo ibyo bakira ni ibyāindobanure bishobora kubyazwamo ibindi ānkāimitobe ,imigati ,amabiswi nāibindi.
Aragira atiāIbijumba bifite umwanya muri Entreprise Urwibutso ariko dufata ibijumba byāindobanure umuntu ashobora kubyazamo ibintu byinshi nkāimigati ,amandazi ,amabiswi nāibindi.ā
Barbara Wells ni Umuyobozi wāikigo mpuzamahanga gikora ubushakashatsi ku bijumba nāibirayi CIP, aragira atiāIbirayi nāibijumba ni ibihingwa bibiri, ariko byera vuba hagati yāibindi bihingwa birwanya kandi imirire mibi kuko nkāibijumba iyo ari imbuto nziza bivamo byinshi iyo wabyongereye agaciro bivamo imigati nāibindi muri uko kubyongerera agaciro ninako bitanga akazi ku baturage bigatuma nāababishoyemo imali bunguka.ā
Kuri ubu mu Turere twose twāintara yāAmajyaruguru ngo bejeje ibijumba, bivuze ko ntawe ubigurisha umuturage begeranye keretse ababijyana Kigali cyangwa mu burengerazuba ababigura ngo babijyaneyo usanga babitwara ku magare.
Src:RadioTV10


