Amajyaruguru: Min. Kaboneka yasabye abayobozi gukora inshingano zabo uko bigomba

Sangiza iyi nkuru

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Francis Kaboneka yabisabye Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo y’iyi Ntara, yateraniye i Musanze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2018.

Iyi nama yitabiriwe n’Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru guhera ku rwego rw’Intara kugera ku rwego rw’Akagari. Yitabiriwe kandi n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano, barangajwe imbere n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jacques Musemakweli, Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko bakomoka mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’Abafatanyabikorwa batandukanye b’iyi Ntara.

Mu butumwa yatangiye muri iyi nama, Minisitiri Kaboneka yagejeje kuri aba Bayobozi impanuro zitandukanye ziganisha ku kurushaho gukora inshingano zabo uko bigomba, buri wese ku rwego ariho, no guharanira ko imibereho y’umuturage yarushaho kuba myiza. Minisitiri Kaboneka yagize ati, “ Ndabasaba Bayobozi muri hano, buri wese ku rwego ariho, gukora inshingano ze uko bigomba, mugakora akazi nk’abikorera, buri gihe kandi mukazirikana k’uguhindura imibereho y’abaturage mushinzwe kugira ngo irusheho gutera imbere no kuba myiza ”.

Ikindi Minisitiri Kaboneka yagarutseho muri iyi nama ni ikibazo cy’ibiyobyabwenge, cyane cyane kanyanga ikunze kugaragara mu Turere twa Burera na Gicumbi, aho yinjira ivuye mu Gihugu cya Uganda. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye Abayobozi kurwanya bivuye inyuma abacuruza ibi biyobyabwenge bazwi ku izina ry’abarembetsi no kubarandura burundu. Yagize ati, “ Hari abasaga ijana bamaze gufatwa kandi hafashwe icyemezo ko iki kibazo kigomba kurangira burundu ”.

Minisitiri Kaboneka yasabye kandi aba Bayobozi kuba intangarugero, abagifite umuco wo gutekinika no guhishira bakuwucikaho, ahubwo bakimakaza umuco wo kuvuga ibintu uko biri. Yongeye kandi kugaruka ku Bayobozi batarara aho bakorera, aho yabasabye kwisubiraho, bitaba ibyo bakazafatirwa ibihano bibakwiriye.

Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru atangiza iyi nama, yabwiye Abayobozi bayitabiriye ko iyi nama yatumijwe hagamije kuganira ku bibazo bitandukanye bikigaragara muri iyi Ntara, kugira ngo hafatwe ingamba zo kubirangiza burundu. Muri ibyo bibazo, Guverineri Gatabazi yavuzemo ibijyanye n’ibiyobyabwenge, isuku nke, abana baterwa inda ndetse n’ikibazo cy’inzererezi. Yasabye abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama gukoresha ingufu zidasanzwe ibi bibazo bikarangira ku buryo bwa burundu.

Abitabiriye iyi nama bahawe kandi umwanya batanga ibitekerezo bitandukanye biganisha k’ukuzamura ubukungu bw’iyi Ntara no guteza imbere imibereho y’abayituye ndetse n’uburyo ibibazo byaganiriweho byakemuka.

Twabamenysha kandi ko iyi nama yafatiwemo ingamba zitandukanye zo gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’Intara n’imibereho myiza y’abatuye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *