Amajyaruguru: Ubuyobozi bwahumurije abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga benda kwimurwa ngo yagurwe

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwahumurije abaturage baturiye Pariki y’Ibirunga, iri mu nzira zo kwagurwa, nyuma y’ibihuha bivuga ko bazabimura bakabajyana ahantu ha kure, ko bazabimura batabahaye ingurane, ko abo mu cyiciro cya mbere batazahabwa amazu yo guturamo n’ibindi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ushize, itariki ya 23 Nyakanga 2018, nibwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara, Brig Gen Eugene Nkubito, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Eric Mutsinzi n’abandi bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara; bari kumwe kandi n’Umuyobozi ushinzwe kubunganga Pariki z’Igihugu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere -RDB, Bwana Mutangana Charles n’abandi Bayobozi batandukanye, bakoranye inama n’abayobozi bo mu Mirenge ya Gataraga, Kinigi, Nyange na Shingiro yo mu Karere ka Musanze, baganira k’umushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

DizDeOuW0AIgMMB

Iyi nama yari igamije kugeza kuri abo bayobozi, uhereye ku rwego rw’umudugudu, amakuru arambuye kandi y’impamo kuri uyu mushinga w’iterambere kugira ngo na bo bajye kuwusobanurira abaturage bashinzwe.

Guverineri Gatabazi yatangaje ko icyari kigambiriwe mu gutumiza iyi nama ari ukugira ngo abaturage bagire amakuru asa kuri uyu mushinga, kuko harimo ibihuha bidafite aho bishingiye.

Yagize ati: “ Twebwe icyo twashakaga ni ukugira ngo abaturage bagire amakuru asa kuko harimo ibihuha bivuga ko bazabimura bakabajyana ahantu ha kure, ko bazabimura batabahaye ingurane, ko abo mu cyiciro cya mbere batazahabwa amazu yo guturamo n’ibindi. Twashakaga kubwira abaturage ko uyu mushinga Leta yawutekerejeho izirikana inyungu z’umuturage, bityo rero nta muturage uzavanwa mu mutungo we atishyuwe ingurane ikwiye kandi akishyurwa mbere y’uko hagira igikorerwa mu isambu ye ”.

DizDhu1X0AAlx0l

Guverineri Gatabazi yasobanuye ko umushinga wo kwagura pariki ari umushinga ukiri mu nyigo ariko ufite icyerekezo cy’umushinga munini uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka irindwi, akaba ari muri urwo rwego Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatumiye RDB, ari yo nyir’umushinga, kugira ngo ize ibasobanurire ibyiciro by’uwo mushinga, birimo kubarura imitungo y’abo baturage, kuzashaka ingurane ikwiye no kuzubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igihe abaturage bazimurirwamo.

Ku bijyanye n’abavugaga ngo ntibemerewe kugira icyo bakorera mu mitungo yabo, gutema igiti cyo gucana cyangwa kubaka mu mashyamba yabo, guhinga, gusana inzu zabo n’ibindi, Guverineri Gatabazi yavuze ko ibyo na byo ari ibihuha.

Yagize ati:  “Bafite uburenganzira ku mitungo yabo kugeza igihe bazaba bamaze guhabwa ingurane yayo kandi abaturage bakwiye kumenya ko ari umushinga mwiza Leta yabateguriye ”. Yakomeje agira ati: “ umushinga uracyari mu gihe cyo kubarura, bityo abahinzi bagomba gukomeza guhinga imirima yabo, guhinga ibireti, ibirayi, ibishyimbo n’ibigori, kuko n’ubundi igihe cyo kubakuramo nikigera bagomba kubateguza nibura amezi atatu ”.

Mutangana Charles, Umuyobozi ushinzwe kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, yavuze ko uyu mushinga wo kwagura Pariki y’Ibirunga ugamije kubungabunga ingagi nk’umutungo w’Igihugu kugira ngo zirusheho kubyazwa umusaruro. Yasobanuye ko ingagi ziyongera ariko aho ziba hakaba ari hato, bityo ko hakenewe ko Pariki yagurwa ariko bigakorwa mu nyungu z’abaturage kuko ari bo bagenerwabikorwa ba mbere.

Di8d6GaXsAAANFm

Biteganyijwe ko Pariki y’Ibirunga izagurwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi bitatu magana arindwi na mirongo ine, ukaba ari umushinga ufite agaciro k’amadolari y’Amerika ibihumbi birenga magana abiri ukazashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi. Biteganyijwe ko abaturage bazimurwa n’uyu mushinga bazubakirwa amazu agezweho kandi bakayahabwa ku buntu ndetse bakazafashwa guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi, muri rusange ukaba ari umushinga ugamije guhindura imibereho y’abaturage.

Ku ruhande rw’abaturage, bishimiye amakuru y’impamo bahawe kuri uyu mushinga kuko ngo ngo ayo bumvaga yari ibihuha. Mukandayisenga wo mu Murenge wa Kinigi yagize ati, “ Nishimiye ko mpawe amakuru y’impamo kuri uyu mushinga, kuko hari abajyaga batubwira ko abo mu cyiciro cya mbere bazimurwa ku buntu, none ubu batumaze impungenge kuko batubwiye ko buri wese ibikorwa afite azabyishurwa ”. Yavuze ko yishimiye kandi ko umushinga utagamije kubavana aho bari batuye ngo bajye kwangara, ahubwo bazubakirwa bakimurwa bajya mu mazu yuzuye kandi ajyanye n’igihe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *