Iperereza ryakozwe mu bitaro bimwe byo mu Ntara y’Amajyepfo ryagaragaje kunyereza ibya leta nk’uko bitangazwa n’umugenzuzi w’iyo ntara, Jean Damascene Hagenimana.
Yagize ati: “Abakozi bamwe n’abayobozi b’ibitaro nk’ibya Munini mu Karere ka Nyaruguru, ibya Nyanza, ibya Kabutare na n’ibya Ruhango bakoresheje inyemezabwishyu z’impimbano mu kunyereza ibya rubanda”.
Yongeyeho ko abo bacungamutungo babi bakiriye amafaranga y’inkunga yo guhugura abajyanama mu buzima, ariko ayo mafaranga akaba yaranyerejwe n’ayo mahugurwa ntabe.
Yakomeje avuga ko imikono y’abayobozi yagiye yiganwa,, amafaranga y’ibitaro akajyanwa mu bindi bikorwa. Bamwe mu bakozi b’ibitaro kandi ngo bagiye baka za misiyo yo kujya mu nama za baringa ugasanga barahabwa amafaranga nyamara nta butumwa bigeze bajyamo.

Ikindi umugenzuzi w’imari ya leta mu Ntara y’Amajyepfo yagarutseho n’aho bamwe mu bakozi ba Sacco baka ruswa abantu baba bakeneye inguzanyo kugirango bayibone, nyuma bakagira isoni zo kuyishyuza.
Aba bakozi n’abayobozi b’ibitaro byagenzuwe kuri ubu bakaba bari mu maboko ya polisi nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda (Rwanda News Agency ) ikomeza ivuga.
Mu nama y’abayobozi b’intara, uturere n’imirenge, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yamaganye iyo micungire mibi y’ibya rubanda avuga ko ari umuco ukwiye gucika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


