Screenshot_20250512-072702_2

Amakamyo 120 yikoreye intwaro z’ingabo za SADC amaze guca mu Rwanda 

Sangiza iyi nkuru

Amakamyo abarirwa muri 30 yari yikoreye ibikoresho bya gisirikare by’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabinyujije mu Rwanda abicyuye.

Ku gicaminsi cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi ni bwo ariya makamyo yahagurutse i Rubavu yerekeza ku Rusumo mu karere ka Kirehe, mbere yo gukomereza i Chato muri Tanzania.

Nk’ibisanzwe aya makamyo yari aherekejwe na Polisi ndetse n’ingabo z’u Rwanda.

Amakamyo abarirwa muri 30 yanyuze mu Rwanda ku Cyumweru agize icyiciro cya kane cy’ibikoresho SADC yacyuye.

Ibi bivuze ko kuva uriya muryango watangira gucyura ibikoresho byawo byibura amakamyo yawo abarirwa mu 120 amaze guca ku butaka bw’u Rwanda ataha.

Ni nyuma y’uko mu byiciro bitatu biheruka hari hatambutse amakamyo abarirwa muri 90 ndetse n’abasirikare 37.

SADC ifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zikomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania kuva mu mpera za 2023.

Uyu muryango wari warazoherejeyo kugira ngo zifashe leta ya Congo mu ntambara irwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

SADC yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo ziciye ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yabereye i Goma muri Mutarama uyu mwaka. Ni imirwano yasize M23 yigaruriye uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *