Amande ahanitse acibwa abacuruzi ni mwe mu mpamvu zatumye RRA itagera ku ntego zayo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA kivuga ko ibihano biri muri politiki y’imisoreshereze bihanitse, aho umuntu akerererwa kwishyura umunsi umwe tukamuca 60% bityo ugasanga abacuruzi baciwe ayo mafaranga bahita bashaka andi manyanga bakoresha ntibayishyure cyangwa bagahitamo guhagarika bizinesi zabo.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na komiseri mukuru muri RRA, Richard Tusabe kuwa 13 Kamena, ubwo yasobanuriraga komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo w’igihugu mu Nteko, PAC, uburyo yananiwe kwinjiza Miliyari zisaga 29 mu mwaka wa 2017 kandi byari mu ntego yabo.
Kuri iki kibazo, Komiseri Tusabe yasobanuye ko politiki igenga ibihano bicibwa abacuruzi bakerewe kwishyura imisoro igena ibihano biri hejuru ugereranyije n’ubushobozi bw’abacuruzi.
Yavuze ko usanga abacuruzi baciwe ibihano nk’ibyo by’umurengera bahitamo guhindura Nimero y’ubucuruzi, Tin Number cyangwa bagahagarika ubucuruzi bwabo bityo amafaranga iki kigo kitabashije kwinjiza asaga Miliyari 29 akaba ari ibirarane by’ibihano abacuruzi baba baraciwe bakananirwa kubyishyura.
Agira ati “ibihano biri muri politiki y’imisoreshereze mu by’ukuri navuga ko bihanitse, aho umuntu akerererwa kwishyura umunsi umwe tukamuca 60%.”
Ni muri urwo rwego abadepite bagize komisiyo ya PAC basabye iki kigo gukomorera abacuruzi bananiwe kwishyura ibyo bihano kuko ari byo bidindiza ubukungu bw’igihugu bityo n’itegeko rigenga ibihano bicibwa abananiwe kwishyura umusoro rikaba ryasubirwamo kugira ngo borohereze abasora.
Depite Mukakarangwa Clotilide yagize ati “Ku bijyanye n’ibihano usanga hariho no kudindiza kugira ngo wa musoro nyirizina wishyurwe.”
Komiseri mukuru wa RRA yavuze ko hari kuvugururwa itegeko rigenga hagamijwe gukuriraho abacuruzi izo mbogamizi.
Muri 2017 RRA yinjije 161 825 550 820 Frw y’ibirarane, angana na 14,6% yayinjiye yose muri uriya mwaka ku ntego yari yihaye haburaho Miliyari 29.7 ikaba ivuga ko aya abura byatewe n’abacuruzi bananiwe kwishyura ibirarane.
Ibirarane bikomeza kwiyongera mu gihe abacuruzi bakomeza kubarirwa kabone nubwo baba barahagaritse ibikorwa byabo.
Â


