Amanota yahawe DASSO yatumye bamwe bakemanga ubushakashatsi bwa RGB

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bamenye ko urwego rwa DASSO ruri ku kigereranyo cya 86.1% mu kwizerwa n’abaturage mu mikorere batangaje uru rwego batarwemera mu mikorere, ibi byatumye bakemanga uburyo bwakoreshejwe mu bushakashatsi bwa RGB bavuga ko ababukoze baba batarababajije abagenerwa bikorwa.
RGB iherutse gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwerekana uko Abanyarwanda babona imikorere y’inzego z’ubuyobozi mu kubagezaho serivise, uri ubu bushakashatsi, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere cyagaragaje ko mu mujyi wa Kigali abaturage bizera perezida Kagame ku rugero rwa 100%,
[ad id=”44145″]
Muri Ubu bushakashatsi, RGB yanagaragaje ko inzego z’umutekano mu zifitiwe icyizere ku kigero cyo hejuru aho byagaragaye ko Inkeragutabara zizewe ku kigero cya 76.6%, DASSO ku kigero cya 86.1%, Polisi y’Igihugu 97.1% naho ingabo z’u Rwanda bakazizera ku gipimo cya 99.0%.
Ikitanyuze Abanyakigali ni ikizere kivugwa ko gifitiwe urwego rw’inkeragutabara na DASSO, abaturage biganjemo abakunze guhura n’izi nzego baganiriye na bwiza.com bemeza ko bakurikije uburyo bahora bahanganye na DASSO bidashoboka ko bayizera ku kigero cya 86.1%,
Uwitwa Sifa

Amazina yahinduwe

yagize ati “Ntabwo DASSO n’ubugome bwabo wanyemeza ikuntu ikunzwe, DASSO ni abantu bagira ubugome bagenda bahutaza ibintu by’abaturage ku buryo nta muturage njye nkeka ko yavuga ngo yizera DASSO”
Undi Ati “ DASSO n’ukuntu baduca amafaranga ya hato na hato (Ruswa)? Kuyizera ntibibaho nge ahubwo mba numva bavaho hagasigara polisi,”
Uwa gatatu ati “ DASSO njye sinkunda guhura nazo ariko aho mubonye hose aba atari mu makimbirane n’abaturage, sinzi niba wenda ari abaturage bayiyenzaho kuko nabyo bishoboka ariko icyo mpamya DASSO ntiyaba ikunzwe kuri urwo rwego”
Kimwe n’abandi benshi baganiriye n’iki kinyamakuru bose bahurije ku kuba urwego rwa DASSO n’Inkeragutabara badakwiye amanota bahawe n’ubushakashatsi bwa RGB basaba ko bwasubirwamo kuri izi nzego hakitabwa ku kwegera abaturage akaba ari bo babazwa uko babona izi nzego,

mumwitozo
Aha aba DASSO bari bari mu mwitozo

Aba baturage banemeje iki kinyamakuru ko ubushakashatsi bwakozwe bushobora kurushaho kubashyira mu kaga kuko mu gihe leta yaba itabona ko DASSO ibabangamira byatuma itita kugukosora no guhana umu-DASSO ukoze amakosa.
Dasso yashyizwe ku mwanya wa gatatu mu nzego z’umutekano zizerwa n’abanyarwanda ku manota mu gihe hakunze kumvikana amakuru agaragaza guhangana hagati y’abaturage n’uru rwego, Hari Video yakwirakwijwe y’Umudasso arwana n’umuturage, hari undi wo mu murenge wa Mageragere wafatiwe mu cyuho cya ruswa n’abandi benshi bagiye bavugwaho kugongana n’abaturage mu buryo butandukanye.
[ad id=”44145″]
Mu kumurika ubu bushakashatsi butari kwizerwa, RGB yatangaje ko bwakorewe mu ngo zigeze ku bihumbi cumi na kimwe (11,000) mu turere twose uko ari 30. Bwakozwe ku bipimo 14, harimo umutekano, ubuhinzi n’ubworozi; imiyoborere, ubutabera, uburezi, ibikorwaremezo, isuku n’ibindi.
Ibi bipimo byose ntacyo abaturage banenze amanota byahawe kereka ku gipimo cy’umutekano nabwo ku rwego rwa DASSO n’Inkeragutabara, inkuru na Video by’umudasso akubita umuturage
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *