Imiryango 12 itari iya leta mu Rwanda iragaragaza ko ikibazo cy’imikoreshereze n’imicungire y’amarimbi rusange gihangayikishije abatari bake mu gihugu. Iyo miryango irasaba leta kugira icyo igikoraho nk’uko VOA yabitangaje. Abakoze ubushakashatsi ku bibazo by’amarimbi rusange mu Rwanda bavuga ko kubona aho gushyingura hirya no hino mu gihugu bikomeye kubera ubuke bw’amarimbi. Ibyo bituma abapfushije bakora ingendo ndende bajya gushaka aho bashyingura. Leta y’u Rwanda yo ivuga irimo gushaka umuti w’iki kibazo ku buryo burambye. Muri Nyakanga 2021, Inteko rusange y’Umutwe w’abadepite yagaragaje ko hari ibibazo bibangamiye amarimbi n’ibijyanye no gushyingura mu Rwanda, nubwo hashyizweho itegeko risobanura uburyo bikwiriye gukorwa. Mu mwaka wa 2013 nibwo hatowe itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’amarimbi mu Rwanda. Ryari rigamije gutanga umurongo no guca akajagari kagaragaraga mu mikoreshereze y’amarimbi ndetse no kugira uburyo buzwi bujyanye no gushyingura. Amarimbi akomeza kuba make mu gihe gahunda yo gutwika imirambo nk’uburyo bwo gushyingura nayo igenda bigure ntege. Urugero, mu 2018 imirambo icumi niyo yari imaze gutwikwa mu Rwanda mu ifuru Abahinde bashyize mu Bugesera. Ubu buryo bwemejwe mu Rwanda ariko budakunze gukoreshwa kubera ahanini umuco n’imyemerere y’abanyarwanda. Iteka rya Minisitiri Ushinzwe Umuco rigena uburyo bwo gutwika umurambo no gushyingura ivu ryawo ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ryo kuwa 13 Gashyantare 2015.


