Nyuma y’umukino ikipe ya Rwamagana City yatsinzemo Miroplast ibitego 4-0, umutoza Muhire Hassan yavuze ko kuba atoza iyi kipe kandi iri mu cyiciro cya 2 kandi ari umutoza ufite ibigwi byo gutoza mu cyiciro cya mbere biterwa n’amasezerano meza yahawe n’ikipe ya Rwamagana ugereranyije n’andi makipe harimo na Rayon Sports.
Mu gice cya mbere Rwamagana city yarushije ikipe ya Miroplast FC kirangira inatsinze ibitego 3. Miroplast ifite abakinnyi bato ntiyabashije no kubona uburyo bwo gutsinda igitego
Mu gice cya kabiri ikipe ya Rwamagana city yongeye gutsinda igitego kimwe inatsinda ikindi gitego umusifuzi aracyanga ndetse yahushije uburyo butanu bwashoboraga kubyara ibitego ariko abakinnyi bakinaga mu busatirizi ntibashobora kwinjiza ibitego.
Nyuma y’umukino umutoza wa Rwamagana City, Muhire Hassan yavuze ko kuba batsinze ikipe Miroplast bidahagije kwemeza ko intego ye yayigezeho.
Yagize ati: “ Nubwo twatsinze ntabwo turageza ku kigero twifuza kuko twakinnye imikino 2 gusa ya gicuti kandi nibura twasabwaga gukina imikino nibura 8 ,haracyari kare kuba wakwemeza ko twahita tuzamuka ariko contract mfite niyo kuzamura ikipe ,turifuza kuzamuka mu cyiciro cya mbere niyo ntego ”.
Muhire Hassan yemeza ko amasezerano yahawe ariyo yatumye yemera gutoza mu cyiciro cya kabiri
Aragira ati: “ Kuba narahisemo gutoza Rwamagana ibintu byose ni contract ushobora gusanga contract mfite muri Rwamagana wenda Rayon sports itarashoboraga kuyimpa,umuntu areba inyungu ze ,naho kureba icyiciro cya mbere cyangwa icya 2 contract mfite muri Rwamagana iranejeje kuko ijyanye nibyo nifuza. ”
Umukino wa Rwamagana city mbere y’uko uba hari havuzwe byinshi kubera mpaga Miroplast yateye Rwamagana City mu 2017 byatumye itabasha gukina mu cyiciro cya mbere benshi baje kureba uwo mukino bari biteze ibitangaza muri uwo mukino.


