-Sudani y’Epfo burya basinye amasezerano y’amahoro!
-Rwanda ibyahabaye byose naho hari Amasezerano ya Arusha yari yarasinywe!
-Burundi mureba nabwo bwibitseho bene ayo Masezerano!
-Cote d’Ivoire nayo yigeze kuba isibaniro kandi ifite Amasezerano nkayo !
Nahandi n’ahandi ku isi ariko cyane cyane ku mugabane wa Afrika ,bimaze gusa n’indwara y’amacenga mu mukino wa politiki witiriwe izina ry’Amasezerano y’Amahoro.
Bene aya Masezerano aba yagezweho habanje kubaho amakimbirane ahanini aba ashingiye ku mibereho ishingiye ku karengane n’imibanire y’abaturage aba cyangwa bariya bataba banyuzwe n’ibyemezo urundi ruhande rubafatira.
1.Uruhare rw’Intambara n’amakimbirane ubwabyo bidafite ireme n’umurongo.
Iyo ucukumbuye neza cyane usanga uruhande rumwe mu zihanganye twagereranya n’imbere h’ikiganza ruba rushaka kwigira nyoni nyinshi nk’urusobanukiwe byose mu bidatunganye by’inyuma hacyo .
Uruhande narwo twagereranya n’uruba ruhagarariye Leta usanga ruba ruruma rugahuha, rwuzuye ubwirasi n’uburyarya bukaze !
Ruti nka ya mpyisi ; Ese maama mire ibishyushye [ Nemere amasezerano ] cyangwa ncire ibiryoshye [ Ese mpebe ndekure numvikane nabo duhanganye ]!?
2.Amasezerano yari yaritiriwe Arusha hagati y’Umuryango RPF-Inkotanyi Na Leta ya Habyarimana Yuvenali.
Ku itariki ya 12 Nyakanga 1992 nibwo Arusha muri Tanzania hatangijwe Ibiganiro by’Amahoro byari bihuje impande zari zishyamiranye aribo Leta ya Kigali Na MRND hamwe n’Umutwe Wa RPF-Inkotanyi.
Ibi biganiro byasojwe kuwa 19 Nyakanga 1993 byashyizweho umukono kuwa 25 Nyakanga 1993 mu byukuri iyo biza gushyirwa mu ngiro n’umutima wose ubanza u Rwanda rwari kuba nka Paradizo !
Haba uruhande rwa Leta ya Habyarimana Yuvenali rwari rwiganjemo ishyaka rya MRND , rwaba Se uruhande rwa RPF-Inkotanyi n’Ingabo zayo , yewe n’Amashyaka yari yibumbiye mu mashyaka ya opozisiyo, nta numwe wabonaga asinyana ukwiruhutsa kw’umutima !
MRND yakomeje kurema imitwe y’Interahamwe zari Urubyiruko rwaryo , kurundi ruhande ariko bikanavugwa ko RPF-Inkotanyi nayo itagohetse mu kwinjiza abasirikare bashya ku rugamba no gukaza imyitozo ya gisirikare ihambaye aho yagenzuraga nko kubagarira yose hategerejwe kureba irizera imbuto!
Iyo bamwe bavaga Arusha mu babaga bagarutse i Kigali wasangaga bavuga ko ibyo bavuyemo ari amakaratasi gusa gusa ko ntacyo bibamariye ko ndetse bitinde bitebuke intambara izongera ikarota bakagacishaho .
Mu gihe kimwe ari mu kiganiro n’umunyamakuru Shaka Ssali Wa VOA, Major General Paul Kagame [ Wari umugaba w’Ingabo za RPF-RPA Inkotanyi ] yareruye atangariza uwo munyamakuru ko Ingabo ayoboye ziteguye uburyo bwose buteganywa n’Amasezerano y’Amahoro ko ariko bitabaye ibyo hari abasore basaga 15.000 biteguye gutsinda intambara.
Amasezerano y’Amahoro kandi yari yarasinywe ntiyabuzaga abantu kwicwa mu rwego rwo kugerageza ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Hamwe muri za Mitingi zakorwaga havugwaga imbwirwaruhame zihamagarira abantu kuzamara abandi hagendewe kuko Imana yabaremye cyangwa izindi nyungu za politiki zidasobanutse.
Habyarimana Yuvenali muri Mitingi yakoreye mu Ruhengeri yabwiye imbaga ko we n’Interahamwe ze bazambara bakamanuka , ari nako Dr Mugesera yahamagariraga imbaga ku Kabaya kuzatsemba izina Umututsi iyo riva rikagera .
Imyaka n’imyaniko ibiganiro byamaze Arusha, igabagabana butegetsi no kuvanga Ingabo z’imitwe yombi yari ihanganye, umwanzuro N°872 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku isi washyiragaho Umutwe w’Ingabo za Loni mu Rwanda MINUAR/UNAMIR ntacyo byari bibwiye bamwe mu bashyize umukono kuri aya masezerano ya Arusha, byasaga no kuvuga bati : “Na bariya basirikare 600 ba RPF-Inkotanyi n’Abanyapolitiki baje baherekeje tuzabarangiza !
- Si ko byagenze byasoje, ibyari amasezerano y’amahoro bipfubye jenoside ihitana benshi !
Ubwo indege Falcon-50 yari itwaye ba Prezida, Habyarimana Yuvenali w’u Rwanda na mugenzi we Cypriano Ntaryamira w’u Burundi yaterwaga ibisasu mu kirere cya Masaka ya Kigali , igashya igakongoka , ubwicanyi bwahise bwiha inkumbi, ako kanya amaraso yahise aseseka .
CND Ingoro y’Inteko Nshingamategeko yari icumbikiye Batayo ya 3 ya ROF-Inkotanyi n’abandi banyapolitiki bayo itangira kuraswaho ibisasu biremereye n’ibibunda byari za Mont Kigali n’ahandi . Amasezerano aba ahindutse ibikaratasi izuba riva !
Jenoside yakorerwaga Abatutsi ifata intera ndende abasaga miliyoni baratikira mu gihe cy’iminsi 90 gusa amahanga na ya Masezerano ya Arusha byibereye mu Kabati !
N’ubwo nk’umwanditsi ntari umuhanga muri sitarateji za gisirikare aha niho mpera nibaza akamaro k’amasezerano kakanyobera bamwe bakambwira ko nubwo amazerano yapfuba ariko nibura umwe aba yabashije gusobanurira imbaga na rubanda irimuri ku mutima njye nkabona ko ahubwo biba ari amayeri yo gutakaza umwanya w’ubusa bigatera ahubwo utayashaka kubona umwanya wo gutegura ikibi.
4.Dusimbukiye mu mahanga gato…… Amasezerano ya Marcoussis muri Cote d’Ivoire
Ikibazo nk’iki kandi twakibonye muri Cote d’Ivoire aho umutwe warwanyaga ubutegetsi bwa FPI [ Front Populaire Ivoirien ] ya Laurent Gbagbo ubu ufungiye The Hague wasinyaga amasezerano na The New Forces yari irangajwe imbere ya Bwana Guillaume Solo mu runana rumwe Na Alassane Ouattara ariko bikarangira Laurent Gbagbo ayahakanye bikavamo intambara zihambaye.
Uyu mudeli kandi Wa Cote d’Ivoire wasaga neza neza n’uwo Yuvenali Habyarimana yakoresheje kuko na FPI yari ifite umutwe uremye nkuw’ Interahamwe witwaga Young Patriots wayoborwaga n’umugabo w’umugome witwaga Cherles BregoudĂ© utari woroshye .
Uyu Charles BregoudĂ© ashagawe n’urubyiruko rw’ishyaka yari ayoboye bari bararahiriye kuzakongeza Hotel du Golf yari icumbikiye abategetsi bendaga kuvanga ubutegetsi na Laurent Gbagbo bo Ku ruhande rwa The New Forces .
Nk’uko twababwiraga hejuru ko Habyarimana Yuvenali atari kuzuyaza gusenya CND yari icumbikiye Intumwa z’Abayapolitiki Ba FPR-Inkotanyi n’Abasirikare 600 iyo aza kuba abishoboye ni nako Laurent Gbagbo umunsi umwe yagerageje kujya kurasa ibirindiro bya The New Forces i BouakĂ© aho bari bafite Ibirindiro bikuru, Gbagbo ariko yirengagiza ko hari umurongo ntarengwa wari waraciwe kutawurenga .
Uyu murongo wari urinzwe n’Ingabo z’Abafransa [ Unicorn Operation ] zari mu gikorwa cyo gutera Ingabo za Loni [ ONUCI ] zabarirwaga mu 4600 zaciwe mu rihumye ariko zihita zihimura zigaba ibitero by’indege Ku birindiro bya Laurent Gbagbo zinatwika ikitwa Indege za Gisirikare zose Cote d’Ivoire yari itunze .
Ibi byose kandi byabaga i Linas Marcoussis mu Bufransa hari harakozwe amasezerano akaze hagati y’impande zari zihanganye, amasezerano yasinyweho kuwa 26 Kamena 2003 .
Guhera ubwo Abidjan rwa rubyiruko rwari ruyobowe na Charles Bregoudé rwahise rwisuka mu mihanda ruvuza iya Bahanda ngo ruramagana Ubufaransa nkibyo njya numva Abarundi barega amahanga baturanye.
Byarangiye urugamba ruremye, ya Masezerano asubira muri za Tirroirs z’utubati umunwa w’imbunda uvuza ubuhuha !
Intambara yararose BouakĂ©, Yamoussukro irafatwa Abidjan inyeshyamba zirayikuza. Umwanya watakaye Marcoussis n’ahandi ntawibutse uko wagenze wagiye utyo .
Ubuse amasezerano y’amahoro yamariye Iki Cote d’Ivoire ko nubundi byashojwe Na Karachnikov !
5: Burundi hafi aha, Abarundi baba baragiye Arusha batakaje umwanya bongeraho nuko bazagabagabana ubutegetsi ariko ubu barashihurana .
Imitwe nk’Imbonerakure za CNDD-FDD ibyo mu ndimi ziyo bita Modus Operandi naza Nterahamwe za Yuvenali Habyarimana Na MRNDD cyangwa CDR-Impuzamugambi , ubu ntiwareba abahungu b’Abarundi n’Abakobwa barigiswa, gukerera amajosi ya bagenzi babo mu gihe isi yihuta muri tekinoloji abantu bari gukaza ubwenge n’ubuhanga abandi bigisha kumena amaraso.
Ntibitangaje kubona Umusivili w’Imbonerakure ahagarika umusirikare akamukorera ibyo ashatse kimwe mu bimenyetso by’ubutegetsi buraye ariko butiriwe ndetse budashobora no kurama, amategeko ashyirwa hasi hakayobora amarangamutima .
Ubu mu Burundi abaturage basaga 300.000 baromotse barata barahunga abagera ku 1000 barishwe . Ni ikibazo kitoroshye .
Leta y’u Burundi kandi ntitinya gusyonyora Amasezerano ya Arusha yagiranye na Leta yariho mu myaka isaga 10 niba tutibeshye, ubu ntiwareba amasezerano bayagize urwamenyo .
Abantu bari bariruhukije bati Amahoro araje. Tuzagabana intebe dutya haba mu nzego z’u Burundi za Gisoda Na Gisivili nyamara ubu iyi sisiteme y’ amasezerano yose yashyizwe hasi barahonyora .
Laurent Gbagbo twavuze haruguru ntiyigeze yemera mu mutima we ko yarwanaga n’Abanya Cote d’Ivoire nkuko Habyarimana Yuvenali yahoraga atangaza ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahuri cy’amazi kidakeneye kwongerwaho andi nko kumvisha isi ko nta mwanya abari barahunze bari bafite Ku gihugu cyabo ko ndetse Atari n’Abanyarwanda!
Habyarimana Yuvenali kandi we yageze naho ajya gusabira Abanyarwanda b’impunzi ko bajya muri Gabon bakajya gutuzwayo maze akaruhuka . Akumiro nuko inyamaswa zabonaga aho zitura muri za pariki ariko uyu mu Perezida gito akumva ko abantu aribo bahera ishyanga inyuma y’ishyamba .
Iyi nkuru yibandaga ku kwibaza impamvu ki abanyapolitiki b’indyarya batakaza umwanya wabo birirwa mu nama n’imishyikirano by’urudaca kandi bazi ko bazongera bakarwana ?
Nko muri Sudani y’Epfo buriya uwabaza Salva Kiir Na Rieck Machar icyo bajyaga gukora Addis-Ababa basubiza Iki ?
Ngizo intambara z’urudaca , ngayo amacakubiri y’aba Dinkas n’aba Nuers adashinga bamwe banemeza ko aba ari abavandimwe bavukaga ku Mugabo umwe.
7.Ikibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo
Uhereye za Lusaka , Goma hagati ya CNDP ya General Laurent Nkunda aho iyi yasinye amasezerano kuwa 23 Werurwe 2009, Joseph Kabila akayahindura urwenya na n’ubu !
Ipfubangana ry’aya Masezerano y’Amahoro hagati ya Kinshasa Na CNPD nibyo byaje kuvamo kuvuka kw’undi mutwe witiriwe ayo masezerano na n’ubu rukaba rukigerere.
Aya moko ahora akimbiranye bivugwa ko ahuje igisekuru 100% ko ariko baje gutandukanya imico isanzwe intugunda , gusuzugurana bigahera aho .
Uwavuga ubyo uburiganya bukorerwa abaturage bukozwe n’Abanyapolitiki babeshyana ntiyasoza adasabye ko Umuryango Mpuzamahanga wareba uko watera intambwe maze Amasezerano y’Amahoro yirirwa ashyirwaho imikono akajya aba Itegeko-Mpuzamahanga maze urirezeho akajyanwa The Hague nta yindi ngingo irebweho agacirwa urubanza wenda habaho agahenge bitabaye ibyo ntaho Afurika yaba igana .
Ubutaha tuzabagezaho inkuru ya hake kw’isi Amasezerano y’Amahoro hagati y’Abakimbiranye yagiye agira umusaruro n’ubwo bitabaye shyashya ariko nibura akagira aho avana ibihugu n’aho abigeza kabone n’ubwo nibura byaba bitaragenze neza cyane ariko ikibazo kikagira agahenge.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugène David/Bwiza.com


