Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibidukikije muri Uganda, Beatrice Anywar arasaba gufata ingamba zisumbuye zo kurwanya ibikorwa byangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ari nako yemeza ko amashashi ava mu Rwanda arimo kwangiza igihugu cye.
Ngira isoni iyo ndimo gukorera urugendo muri KLM, iyo ugeze mu Rwanda, bakubwira gusiga amashashi yose mu ndege kuko atemewe mu Rwanda. Indege rero ikava mu Rwanda ifite amashashi, arangirira muri Uganda, harimo n’ay’Abanyarwanda yasigaye mu ndege,”
Abashinzwe ibidukikije bavuga ko ariko guverinoma guhagarika umubare munini w’amashashi akorerwa mu gihugu nubwo amategeko asobanutse neza nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Igika cya 2 cy’itegeko ry’imari ryo mu 2009 muri Uganda kibuza gutumiza mu mahanga, gukorera mu gihugu, kugurisha cyangwa gukoresha amashashi ya pulasitike ariko ishyirwa mu bikorwa ry’iryo tegeko rikaba ryaragaragayemo imbogamizi nyuma yo kutumvikanwaho kandi bivugwa ko biterwa n’ubukangurambaga bukomeye bw’abakora plastike mu gihugu.



2 Responses
Amashashi aturuka mu Rwanda arimo guhumanya Uganda – Minisitiri Anywar
Mu ndege ya KLM si mu Rwanda. Abayigendamo ntibaba bavuye mu Rwanda ahubwo bava Amsterdam. Niba batabyishimiye bajye babwira KLM iyasubize aho yayakuye!!!
Amashashi aturuka mu Rwanda arimo guhumanya Uganda – Minisitiri Anywar
Mu ndege ya KLM si mu Rwanda. Abayigendamo ntibaba bavuye mu Rwanda ahubwo bava Amsterdam. Niba batabyishimiye bajye babwira KLM iyasubize aho yayakuye!!!