Amashirakinyoma ku bivugwa ko  Ingabire Victoire asigaye abana n’umunyamakuru Eric Bagiruwubusa

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri facebook avuga ko umunyapolitiki, Ingabire Victoire asigaye abana mu nzu n’umunyamakuru wa Radiyo Ijwi rya Amerika mu Rwanda (VOA), Eric Bagiruwubusa.

Uwitwa Gitera Alpha kuri Facebook, Bwiza.com ntiyabashije kumenya niba ari yo mazina ye ya nyayo, atangaza iby’aya makuru avuga ko ayakesha umuntu utashatse ko amazina ye amenyekana.

Ati ” Amakuru yizewe twahawe n’umuntu utashatse ko dutangaza umwirondoro we nuko ngo Ingabire Victoire asigaye abana n’umunyamakuru Eric BAGIRUWUBUSA nk’abashakanye ariko bitemewe n’amategeko. Ibi kandi byanakwemezwa n’ibiganiro uyu munyamakuru akunze guha uyu mugore, aho uba ubona bisa nkaho ari we wabimuteguriye, akanabimubaza uko abishaka ahasigaye bakisubirira mu munyenga.”

Yakomeje agira ati “  Ubu nandika iyi nkuru nari maze kugerageza guhamagara Ingabire Victoire Umuhoza kuri telephone ngendanwa inshuro zirenga 5 ariko ntiyayitaba, n’ubutumwa namwandikiye ntago yabusubije mu gihe iyo nabonye ya Eric BAGIRUWUBUSA yo itari iriho. Gusa nk’umuntu tuziranye nanjye nari maze iminsi ntamubona aho ataha ariko nizeye ko naza kuboneka ku murongo cg se aya makuru akamugeraho aza kugira icyo ayambwiraho nkazabagezaho icyo yambwiye. Nubwo aya makuru ntapfa kwemeza cg ngo nyahakane kuko ntabafashe ashobora kuba ariyo kuko INGABIRE amaze imyaka mu Rwanda nta mugabo ahagira.”

Capture 15
Igice cy’ubutumwa bwa Gitera Alpha kuri Facebook

Kugira ngo tumenye iby’aya makuru neza, Bwiza.com yavuganye na Ingabire Victoire kuri telefoni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Nzeri, ahakana iby’aya makuru. Yemeje ko ari ukumusebya kandi ko atari ubwa mbere uwitwa Gitera Alpha amwibasira bene aka kageni.

Ati “ [aseka] Ndujukuruje! Nkeka à‰ric [Bagiruwubusa] yenda kungana n’imfura yanjye kandi si ndi Shuga Mamy! Uyu ubwe [Gitera Alpha] nta kwezi kurashira yanditse ko ntwite inda ya Me Ntaganda, uyu munsi ageze kuri à‰ric. Ubwo urumva nata igihe ku bantu basebanya. Bakanibagirwa ibyo baba banditse! Ndi muri gereza baransebeje ngo ndatwite, ntibashoboye gusobanura irengero ry’iyo nda.”

Uyu munyapoliriki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda avuga ko ibi  ari ibigaragaza ko gukora politiki mu bihugu nk’u Rwanda uri umudamu ari ingorabahizi.

Ati “  Gukora politiki uri umudamu mubihugu demokarasi itaratera imbere ni ikibazo. Aho kugira ngo abantu bagire ubutwari bwo kujya mu mpaka z’ibitekerezo byubaka bajya gusebanya. Kuko bazi ko kuvuga ko umugore yiyandarika bimutesha agaciro mu maso y’abantu ntihagire uba akimwumvise. Ibyago byabo ndi umugore wubaha Imana, nkubaha uwo twashakanye, nkubaha urubyaro rwanjye kandi nkubaha umuryango Nyarwanda.”

Abijijwe icyo yasaba uyu avuga ko amusebya, Ingabire Vctoire yagize ati “Umuntu nka we[Gitera Alpha] ntacyo namusaba. Inyandiko ze zigaragaza ko ntaburere yahawe. Si uwo kurerwa ubu, igihe agezemo yarenze ihaniro. Ubwo ni umwe mu birumbo umuryango Nyarwanda ufite.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ingabire Victoire ni umuyobozi w’Ishyaka rya FDU-Inkingi ritaremererwa gukorera mu Rwanda. Ni umwe mu baherutse gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame nyuma yo gufungwa imyaka umunani ashinjwa guteza akaduruvayo muri rubanda, gupfobya jenoside no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni ibyaha atahwemye guhakana yivuye inyuma.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *