Umwana muto aherutse kugaragaraga acuranga igice cy’indirimbo Intsinzi y’Umuhanzi Mariya Yohana yifashishije inanga. Iyo videwo yagiye ihererekanywa n’abantu batandukanye ku munsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 4 Kanama 2017.
Iyo ndirimbo yari amaze iminsi ayitoza, yiteguye kuyicuranga ku munsi w’amatora kuko yari yizeye ko Perezida Paul Kagame ari we uzatorwa, dore ko abandi nta mahirwe yabahaga, akurikije ibyo yumvaga bamuvugaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uwo munsi abantu batangiye guhererekanya iyo videwo bifashishije imbuga nkoranyambaga, muri bo harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, wanayishyize ku rubuga rwe rwa twitter akandikaho ati “Anchui!!”.

Bwiza.com yashatse kumenya inkomoko y’iyo videwo isanga, iyi ndirimbo yaracuranzwe n’umwana w’imyaka 9 witwa Sheja Gloire wo mu muryango wa Nzaramyimana Charles na Uwamahoro Annie Justine utuye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Sheja n’umuryango we
Akimara kuyicuranga yagiye ihererekanywa hagati y’abagize umuryango we bifashishije whatsapp nyuma iza kugera no ku bandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka twitter n’izindi.
Sheja yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri Kigali Greater Heights School, akaba ari no kwiga umuziki mu ishuri ryigisha muzika n’ubugeni rya Kigali Talents school of Arts and Music riherereye ku muhanda Sonatubes- kisimenti, yajyanywemo n’ababyeyi be nyuma yo kubona afite impano mu bya muzika.[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Sheja yari asanzwe yumva iyi ndirimo anayibona kuri televiziyo, ku bwende bwe yaje kwiyigisha kuyicuranga mu minsi yegereje amatora, agamije gufasha abazayireba kwizihiza intsinzi y’uwo yavugaga ko azayatsinda.
Ati “Nayumvise kuri radiyo nyibona no kuri TV (televiziyo), ndayikunda, kuko mu rugo dufite inanga ndayicuranga nari ntangiye kumenya gucuranga. Numvaga abantu bavuga amatora, kandi numvaga Paul Kagame ari we uzatsinda kubera ibyo bavugaga ko yakoreraga Abanyarwanda, yafashije abakene, yayubakiye inzu, abandi abaha inka anahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ese Sheja azi Mariya Yohana?
Uyu mwana azi neza ko iyi ndirimbo ari iya Mariya Yohana ndetse, bahuye muri Gicurasi uyu mwaka mu muhango wo kwibuka abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, i Kibirizi mu karere ka Nyanza, aho Mariya Yohana yaririmbye, uyu mwana na we ari mu batanze ubutumwa bw’icyizere, gusa ngo na mbere yari asanzwe amubona anaririmba iyi ndirimbo kuri televiziyo.
Ababyeyi baratunguwe
Umubyeyi we, Uwamahoro Annie Justine avuga ko yatunguwe no kuba uyu mwana yaribwirije gucuranga iyi ndirimbo akayihuza n’ibihe by’amatora, ari ko ngo n’ubusanzwe bakunze gutoza abana babo umuco wo kwitabira gahunda zitandukanye z’igihugu.
Ati “Abana bacu mu bikorwa bitandukanye turajyana, kugira ngo bakure bazi igihugu bavukamo binatume batanga umusanzu ukwiye mu kugiteza imbere. Gucuranga iyo ndirimbo nk’iyi ifite amateka akomeye muri icyo gihe byanyeretse ko abana bacu bakurikirana politiki y’igihugu, byaranshimishije!”
Si Sheja gusa kandi kuko na mukuru we Manzi Divin w’imyaka 12 y’amavuko ari na we wafashe iyi videwo na we azi gucuranga , dore ko na we yiga muri iryo shuri rya muzika, ndetse bakaba banaririmba muri korali y’abana mu itorero ry’Abavidantisiti b’umunsi wa Karindwi.

Mariya Yohani yamukuriye ingofero
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Mariya Yohana waririmbye iyo ndirimbo Intsinzi mu myaka 25 ishize, yavuze ko atabonye iyo videwo, amaze kuyumva avuga ko n’ubwo Sheja yayicuranze bya cyana arandaga, ko abyishimiye.
Ati “Niba yarayikunze akayicuranga ntacyo nabihinduraho, umwana akora icyo yishimiye. Yakunze iyo ndirimbo, kandi azi gucuranga inanga arabigerageza abigezeho, azaba n’umuhanzi amaherezo. Niba atangiriye ku ntsinzi reka tumukurire n’ingofero.”

Akomeza agira ati “Ndabyishimiye ubwo bigeze ku kana gato, kuki atiganye iy’ abahanzi bakomeye, ndamushima ahubwo ni umwana mwiza.”
Mariya Yohana anavuga ko yifuza guhura n’uyu mwana ngo azarusheho kumusobanurira amagambo ari muri iyi ndirimbo ngo ajye ayicuranga azi igisobanuro cyayo.
Yemeza ko iyi ndirimbo yagiye ikundwa n’abantu batandukanye iririmbwa mu birori, aho u Rwanda rutsinze ndetse no mu mahanga ngo hari aho yigeze kumva bayiririmba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Indirimbo intsinzi yaririmbwe na Mariya Yohana mu mwaka wa 1992 ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rurimbanyije, yateraga Morale ingabo za FPR Inkotanyi zari ziruriho, indirimbo ye iri mu zikoreshwa cyane ahantu habereye ibirori, ahabonetse intsinzi.

Sheja yigana indirimbo Intsinzi ya Mariya Yohana

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com



