Amashuri makuru 16 yahawe igihe ntarengwa cyo kwivugurura bitaba ibyo nayo agahagarikwa

Sangiza iyi nkuru

Amashuri makuru agera kuri 16 yahawe amezi 6 yo kuba yagize ibyo avugurura mu myigishirize yayo kugirango abashe gutanga uburezi bufite ireme bitaba ibyo nayo akazongerwa ku yandi 4 yahagaritswe by’agateganyo nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi, kuri uyu wa Mbere itariki 20 Werurwe rivuga. Iyi minisiteri ariko ikaba yijeje kuzafasha abanyeshuri bigaga muri aya mashuri mu buryo bunyuranye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Dore uko itangazo ryose rivuga:

Ishingiye ku Itegeko No 01/2017 ryo kuwa 31/01/2017 rigena Imitunganyirize n’Imikorere by’Amashuri Makuru mu Rwanda; no kuri Raporo y’Ubugenzuzi rusange bwakorewe amashuri makuru mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017; Minisiteri y’Uburezi iramenyesha Abanyarwanda bose, by’umwihariko ababyeyi n’abanyeshuri, ko yahagaritse by’agateganyo ibikorwa by’amwe mu mashuri makuru ndetse na zimwe muri porogaramu z’amasomo mu yandi mashuri makuru.

Amashuri makuru yahagarikiwe by’agateganyo ibikorwa ni aya akurikira:

-Rusizi International University (RIU), ifite icyicaro mu karere ka Rusizi;

-Singhad Technical Education Society-Rwanda (STES), ifite icyicaro mu karere ka Kicukiro;

-Mahatma Ghandhi University-Rwanda (MGUR), ifite icyicaro mu karere ka Gasabo , na

-Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA), ifite icyicaro mu karere ka Huye.

Amashuri makuru yahagarikiwe by’agateganyo zimwe muri za porogaramu z’amasomo yatangaga ni aya akurikira:

-University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), ifite icyicaro mu karere ka Gicumbi;

-Open University of Tanzania (OUT), ifite icyicaro mu karere ka Ngoma;

-University of Gitwe (UG), ifite icyicaro mu karere ka Ruhango;

-Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT), ifite icyicaro mu karere ka Kicukiro;

-Institut Catholique de Kabgayi (ICK), ifite icyicaro mu karere ka Muhanga, na

-Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri), ifite icyicaro mu karere ka Musanze.

Buri shuri ryahawe igihe kitarenze amezi atandatu guhera umunsi ryashyikirijwe urwandiko rumenyesha iki cyemezo, kuba ryujuje ibyo risabwa hashingiwe kuri raporo y’ubugenzuzi ryakorewe, bitaba ibyo, ibikorwa bigahagarikwa burundu. Ibisobanuro birambuye ku byo buri shuri ryasabwe gukosora, biboneka mu rwandiko buri shuri ryashyikirijwe, ruherekejwe na raporo y’ubugenzuzi ryakorewe.

Ingamba zafashwe na Minisiteri y’Uburezi zireba : Abanyeshuri, Ba nyiri amashuri n’abanyarwanda muri rusange

  1. Ku banyeshuri:

– Guhagarika by’agateganyo porogaramu bakurikiraga mu mashuri yavuzwe haruguru, bibafitiye akamaro kubera ko, n’ubwo bashora gutinda kurangiza amasoro yabo, bizahaba amahirwe yo kuzarangiza bakabona impamyabushobozi zizatuma bashobora gupiganwa ku isoko ry’umurimo.

– Mu gihe amashuri yahagarikiwe porogaramu by’agateganyo atazaba yashoboye kuzuza ibisabwa kugira ngo yongere yemererwe kwigisha, abanyeshuri bazafashwa kubona andi mashuri yigisha amasomo ahuye n’ayo bigaga kugira ngo bakomeze amasomo yabo.

  1. Kuri ba nyiri amashuri:

– Guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’amwe mu mashuri ndetse na zimwe muri za porogaramu, ni intabwe ya kabiri yaje ikurikira inama aya mashuri yagiriwe nk’uko bigaragara muri raporo y’ubugenzuzi ya buri shuri.

– Mu nyungu z’abanyeshuri by’umwihariko, ndetse no mu nyungu z’Igihugu muri rusange, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo porogaramu zitujuje ibisabwa, kugira ngo ba nyiri amashuri bakemure ibibazo byagaragaye mu mashuri yabo mu gihe ntarengwa hagamijwe kugera ku ireme ry’uburezi twifuza ; bitaba ibyo izo porogaramu zigafungwa burundu.

– Amashuri yandi 16 yakorewe ubugenzuzi, n’ubwo porogaramu zayo zitahagaritswe byagateganyo, na yo yeretwe ku buryo butaziguye ko hari ibyo agomba kuvugurura kugira ngo ashobore gutanga uburezi bufite ireme. Aya mashuri na yo yahawe igihe kitarenze amezi atandatu (6) kugira ngo abe yakoze ibisabwa, bitaba ibyo akazafatirwa ibyemezo bikarishye.

  1. Ku banyarwanda bose muri rusange:

– Icyo Minisiteri y’Uburezi igamije si uguhagarika amashuri cyangwa porogaramu zimwe mu mashuri gusa, ahubwo ni ukugira ngo duhe ba nyiri amashuri amahirwe yo kuzuza ibisabwa kugira ngo bashobore gutanga uburezi bufite ireme.

– Ibi bizatuma abana b’abanyarwanda bashobora kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, buherekeza impamyabushobozi bahabwa n’amashuri makuru, yaba aya Leta cyangwa ayigenga.

c7xb7xewwaa8ti0

Hagati aho ariko, minisitiri w’uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba yahumurije abanyeshuri bigaga muri aya mashuri mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru , abizeza ko abazihanganira gutegereza ko kaminuza zikosora zikuzuza ibisabwa 100% bazashobora gukomezanya na zo amasomo yabo, naho abumva batazihanganira gutegereza amezi atandatu abizeza ubufasha bwose bushoboka kugira ngo babone ahandi bazakomereza kwiga amasomo yabo ntibazayacikirize kandi ko ari inshingano leta yafashe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *