Amashusho y’indirimbo Anaconda ya Nicki Minaj agiye gushyirwa mu nzu ndangamurage- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Nicki Maraj icyamamare gututuka muri USA w’imyaka 32 y’amavuko, wamenyekanye cyane munjyana ya Hip Hop nyuma yo kugenda ahabwa ibihembo bitandukanye kuri amashusho y’indirimbo ye Anaconda agiye gushyirwa mu nzu ndangamurage.
an2
Mu mwaka ushize wa 2014, nibwo amashusho y’indirimbo ye Anaconda yashyizwe hanze, arakundwa mu bice bitandukanye byo ku isi ndetse inahesha uyu mukobwa ibihembo bitandukanye, none aho bigeze igiye gushyirwa mu nzu ndangamurage ya Madame Tussauds, agahita anasinyana amasezerano yo kwamamariza iyi kompanyi.
an5
Kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Las Vegas, nibwo uyu muhanzi yagaragarijwe intsinzi y’ amashuhso y’indirimbo Anaconda, maze ahabwa n’ikiraka cyo kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’icyo kigo ku buryo bizajya nawe bimwinjiriza agatubutse, nk’uko bitangazwa n’urubuga Dailmail.
Amwe mu mafoto agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ngo azifashishwa mu bijyanye na muzika kugira ngo ajye yibutsa abantu ibyabayeho kera ndetse anakurure ba mukerarugero.
ana4
Aya mafoto ye kandi azaba asanga andi na none iki kigo cyafashe kikayashyira muri iyo nzu ndangamurage agaragara mu mashusho y’indi ndirimbo ye “Starships” yose ngo akazaba asaga 2o.
Nicki Minaj akimara kugezwaho inkuru y’ibihembo by’indirimbo ye yihutiye kwandika ku nkuta ze (facebook,Instagram) amagambo agaragaza ko yishimiye ibihembo indirimbo ye imuhesheje.
Yagize ati:”isabukuru nziza ku ndirimbo yanjye Anaconda ndayikunda kandi simpwema kuyireba n’ibitari ibi bizaza”.
an3
Iyi ndirimbo yarebwe n’abasaga miliyoni 500 kuri youtube, bakaba kandi bakomeza kugenda biyongera uko bwije n’uko bukeye.
Screen Shot 2014-08-21 at 12.09.45 PM (2).jpg
Nicki Minaj yiyongereye ku byamamare nka Lady Gaga na Miss Sandra Bullock babashishe kugira amashusho menshi muri iyi nzu ndangamurage ya Madame Tussauds iherereye mu mujyi wa London mu Bwongereza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *