Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016, ari mu bakomeje kuvugwa muri iyi minsi bitewe n’ubutumwa butandukanye akomeje gutanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane atanze ubutumwa ku rubyiruko aburira urubyiruko kwirinda inzoga kugirango barusheho gukorera igihugu bemye.
Ubu butumwa buragira buti “Rubyiruko rugenzi rwanjye, urugamba rwiterambere ry’igihugu cyacu rukeneye, ko tururwana turi sober enough. kugirango tugere aho u #Rwanda rwifuza kugera , dukeneye kuvoma no kwigira ku ndagagaciro z’inkotanyi zitanze zitizigama.
Ntaho rwose inkotanyi zirara #pilipili na #Boho, ntabwo uru rugamba tuzarurwana ngo bikunde.” – Uri Inkotanyi ya Boho na pilipili Miss Mutesi Jolly mu bukangurambaga bwa #Tunyweless.”
Bidatinze ku rubuga rwa X (Twitter hahise hashyirwa amashusho uyu mwari arimo gucinya akadiho ubona ko yizihiwe bigaragara ko yari arikumwe n’undi muntu bishimye.Iyi videwo imaze igihe icaracara ku mbuga zitandukanye yaherekejwe n’ibitekerezo by’abantu batandukanye (Comments) bavuga byinshi bitandukanye bihuza ubutumwa bwe n’iyo mibyinire ye.






3 Responses
Amashusho ya Mutesi Jolly yizihiwe yatitije imbuga nkoranyambaga-Video
Ese uyu mukobwa azira iki? ko mbona yabarondogoje!
Amashusho ya Mutesi Jolly yizihiwe yatitije imbuga nkoranyambaga-Video
Ino nyana yacu irasa neza,
Amashusho ya Mutesi Jolly yizihiwe yatitije imbuga nkoranyambaga-Video
Ubwose niba yabarondogoje wowe uvuze iki? Nonese tureke gutaka inyana yacu?