Ikipe ya Rayon Sports yavukiye i Mwima na Mushirarungu mu karere ka Nyanza mu kwaka wa 1964, APR FC ikipe y’ingabo z’igihugu yavukiye ku Murindi wa Byumba mu mwaka wa 1993, umukino w’aya makipe, usanga igihe cyose uba witezwe na benshi.
APR FC ivuka, Rayon sports yari isanzwe itwara ibikombe mu Rwanda, APR FC yaje ari ikipe ifite amafaranga kandi ifite abakinnyi bakomeye. Nyuma y’imyaka ibiri gusa yaje gutwara igikombe cya Mbere mu mwaka wa 1995, iza no kucyisubiza mu mwaka wa 1996.
APR FC yatangiye gutwara abakinnyi ba Rayon Sports nka Jano Witakenge wari wazanwe n’umutoza wa Rayon sports, Raoul Shungu akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yahise asinyira APR FC, amaze kuyisinyira yarakinnye biranga ahita ajya muri Rayon Sports yari yamuzanye.
APR FC imaze gutwara ibikombe 17 bya shampiona, naho Rayon Sports imaze gutwara ibikombe 8, APR FC imaze gutwara ibikombe icyenda by’amahoro na Rayon Sports nayo imaze gutwara ibikombe icyenda by’amahoro.
Aya makipe kuva mu 1995 amaze gukina imikino 86, APR FC imaze gutsinda Rayon Sport inshuro 36, naho Rayon imaze gutsinda APR FC inshuro 27, aya makipe amaze kuganya imikino 23.
Mu mikino 86 aya ma kipe amaze gukina, hamaze kubonekamo ibitego 242, harimo ibitego 117 Rayon Sports yatsinze APR FC, naho APRC yatsinze Rayon Sports 125. Gatete Jimmy niwe watsinzemo ibitego byishi, aho yatsinze ibitego bine akinira APR FC, akongera agatsinda Ibitego bine akinira Rayon Sports.
Uyu mukino wagiye usiga amateka atazibagirana; twavuga nk’umukino wabaye ku italiki ya 3 Ugushyingo 1996, kuri sitade ya Rejionali i Nyamirambo, umukino wari wateguwe mu rwego rwo gukusanya inkunga y’ibyari byangijwe n’inkongi y’umuriro, aha Rayon Sport yatsinze APR FC ibitego 5-2.
Taliki ya 18 Kanama 2001 ni italiki abakinnyi, abatoza ndetse n’abayobozi ba APR FC, batizibagirwa.aho Rayon Sport yatsinze APR ibitego 4-1 ku mukino wa nyuma wa shampiyona ikabatwara igikombe ibarusha inota rimwe aho Rayon sport yari ifite amanota 61 naho APR FC ifite Amanota 60.
Taliki ya 1 Gashyantare 2006, APR FC yatsinze Rayon Sport ibitego 4-1 mu mukino wari wateguwe na FERWAFA mu rwego rwo kwizihiza imyaka 50, yari ishije urwo rwego rwemerewe gukora ku mugaragaro na FIFA (Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi).
Ku wa 23 Nzeri 2017 hari kuri sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, ahari habereye umukino wahuzaga ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro n’iyatwaye icya Shampiyona (Super cup) umukino ugeze ku munota wa 63 amatara yarazimye nyuma y’iminota yagenwe umusifuzi yaje gusubika umukino.
Nyuma y’impaka nyinshi habayeho ibiganiro ku mpande zombi, umukino waje gusubukurwa. Ku italiki ya 27 Nzeri 2017, warasubukuwe maze hakinwa iminota 27 yari isigaye, icyo gihe sitade yarahindutse bakinira i Nyamirambo maze Rayon Sport yegukana iki gikombe itsinze APR FC ibitego 2-0.
Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 12 Ukuboza, APR FC irakira Rayon Sport kuri sitade Amahoro i Remera mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa Munani.

Paul Mugabe/Bwiza.com


