Amatora yo mu Burundi azarangwamo ubwicanyi- LONI

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu ryashyizweho ngo risuzume imigendekere y’imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka ryatangaje ko muri aya matora azarangwamo ibyaha byinshi byibasira inyoko muntu harimo n’ubwicanyi.

Iri tsinda ribishingira ku kuba kugeza ubu mu Burundi hari umwuka mubi wa politiki ushingiye ku kuba amashyaka atavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi (CNDD-FDD) rya Perezida Pierre Nkurunziza adahabwa umwanya ndetse bamwe mu bayagize bakicwa.

Doudo Diene uyoboye iryo tsinda ry’Umurayngo w’Abaobumbye mu Burundi yavuze ko ishyaka rikunze kwibasirwa cyane ari iryitwa ‘Congres National pour la Liberte.’

Aha ni ho iri tsinda rihera rivuga ko mu gihe aya matora azaba aba haba mbere na nyuma yayo hazaba ubwicanyi muri iki gihugu bitewe n’uko Leta y’u Burundi itazihanganira abazigaragambya batemeye ibizaba byavuye mu matora nk’uko Umunya-Senegal Doudou Diene yabwiye Ijwi ry’Amerika ku munsi w’ejo ubwo iri tsinda ryasohoraga raporo ku y’aho imyiteguro y’amatora igeze.

Iri tsinda rivuga kandi ko Leta y’u Burundi ikomeza kurebera no gushira imbere umuco wo kudahana kuko abahonyora uburenganzira bwa muntu nta kijya gikorwa ngo bahanwe.

Bamwe muri aba ni abagize agatsiko k’abasore n’inkumi k’Imbonerakure nk’uko mu bugenzuzi bwakozwe n’iri tsinda bamwe mu bagize aka gatsiko bagiye bitangira ubuhamya ko bagira uruhare mu iyicwa ry’abatavuga rumwe n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Uyu mutwe w’insoresore ukanashinjwa kuba uhohotera abagore n’abakobwa babafata ku ngufu ndetse no gusahura iby’abandi Leta irebera.

Ikindi giteye inkeke ni ukuba itangazamakuru ritajya rihabwa umwanya n’ubwisanzure ngo ritangaze rinakore inkuru ku bikorwa byose bikorerwa imbere mu gihugu.

Iyi raporo yamaganiwe kure na Leta y’u Burundi aho bwavuze ko abayanditse nk’inyandiko ya politiki atari inyandiko ya kinyamwuga.

Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye, Renovat Tabu yavuze ko ibiyikubiyemo ari ibigamije guhindanya isura y’u Burundi.

Amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe kuba tariki 20 Gicurasi 2020, akazakurikirwa n’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko muri iki gihugu muri uku kwezi nabwo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *