Uganda: Abakomando bafite intwaro ziremereye bamaze guta muri yombi Gen. Tumukunde

Abasirikare ndetse n’abapolisi bafite intwaro ziremereye bamaze guta muri yombi Rtd. Gen. Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, bamusanze ku biro bye biri muri Kololo, impamvu yabyo ikaba itaramenyekana. Aya makuru tuyakesha umunyamakuru Andrew Mwenda uvuga ko mu mihanda ya Kololo aho Gen. Tumukunde afatiwe nta muntu cyangwa imodoka yemerewe kuhanyura, bose bahagaritswe. Gen. […]

Nyagatare: Umwana w’imyaka ibiri yakaswe umutwe, ururimi n’igitsina

Abagizi ba nabi mu mudugudu wa Runyinya mu kagari ka Nkoma, umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bishe umwana w’imyaka ibiri n’igice bamuciye umutwe n’ururimi ku wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020. Igihe.com dukesha aya makuru, batangaje ko kuva icyo gihe uyu mwana yaburiwe irengero, umubyeyi we yari mu murima. Nyuma umwana yaje […]

Min. Ingabire ku rutonde rw’abahanzwe amaso ku Isi

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ku isi, World Economic Forum ryashyize Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ku rutonde rw’abayobozi bakiri bato bahanzwe amaso ku isi kubera inshingano n’ubushobozi bafite muri uyu mwaka wa 2020. Ni urutonde rwitwa “Young Global Leaders 2020’ rusohoka buri mwaka, rukaba rugaragaraho abantu 115 bari mu nzego zinyuranye bakaba bari munsi y’imyaka […]

Gen. Yakutumba yasabye Abanyekongo kwitabira intambara ‘ntagatifu’

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abenyekongo rivuga ko rigamije kurinda ubusugire bw’gihugu cyabo, (CNPSC), Gen. William Amuri Yakutumba ryakanguriye abaturage ba Congo Kinshasa guhaguruka bakitabira intambara ntagatifu yo kurinda igihugu cyabo avuga ko kigaruriwe n’abanyamahanga. Ibi yabitangaje mu kiganiro mbwirwaruhamwe yafatiwemo amajwi n’amashusho yambaye impuzankano ya gisirikare akikijwe n’abasirikare babiri bafite imbunda bikwije n’amasasu. Gen Amuri Yakutumba yavuze […]

Abakinnyi ba Real Madrid bashyizwe mu kato

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu gihugu cya Espagne, Real Madrid yatangaje kuri uyu wa 12 Werurwe 2020, abakinnyi bayo bose bashyizwe mu kato nyuma y’aho umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bakina Basket Ball agaragayeho Coronavirus. Iby’ihagarikwa ry’ibikorwa byose bya Real Madrid bitewe n’iki cyorezo byatangajwe ubwo aba bakinnyi bari bageze ku kibuga cy’imyitozo kuri uyu […]

Umukozi wo mu rugo yitumye mu buriri bwa bosi we watinze kumuhemba

Umukobwa ukora akazi ko mu rugo, Ane khatioli muri Uthiru mu gace ka Muthua muri Kenya yitumye mu buriri bw’umukoresha we wari warakererewe kumuhemba. Uyu wari watanzwe na kompanyi y’abakozi ya ILRI, yasabye ko yahembwa hakiri kare kuko ngo hari umushinga yari afatanyije na murumuna we wari ukeneye amafaranga aho avuka. Umukoresha we yarabyanze, amubwira […]

Amahanga arashima u Rwanda ku ngamba zo kwirinda Coronavirus

Mu gihe abarwayi b’icyorezo cya Coronavirus biyongera umunsi ku wundi mu bihugu bitandukanye, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikgikumira mu nzego zitandukanye, amahanga akomeje gutungurwa n’uburyo iki gihugu gikomeje gufata ingamba. Tariki ya 6 Werurwe 2020, Minisitiri w’Intebe yashyize hanze itangazo risaba inzego zitandukanye gufata ingamba zikumira iki cyorezo. Ryakurikiye amabwiriza yari yaratanzwe na Minisiteri […]

Amatora yo mu Burundi azarangwamo ubwicanyi- LONI

Itsinda ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu ryashyizweho ngo risuzume imigendekere y’imyiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka ryatangaje ko muri aya matora azarangwamo ibyaha byinshi byibasira inyoko muntu harimo n’ubwicanyi. Iri tsinda ribishingira ku kuba kugeza ubu mu Burundi hari umwuka mubi wa politiki ushingiye ku kuba […]

Umukandida w’umugore yemerewe kuzahatana mu matora ya perezida wa Uganda

Umugore umwe rukumbi, Darlen Kawawa Kamusiime yamaze gutangazwa na Komisiyo y’Amatora ya Uganda nk’umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ya 2021. Uyu mugore yaje muri batanu bongeweho na Komisiyo y’Amatora y’iki gihugu baje basanga 24 bari basanzwe bemerewe bahita baba 29. Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Uganda, Simon Byabakama yabwiye itangazamakuru ko muri […]

Rusizi : Umugabo yemereye mu nteko y’abaturage ko yaroze bagenzi be

Umuturage witwa Iyarwema Godfrey wo mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yasabye abaturanyi be kumuha inka kugira ngo arogore abantu bose bo mu gace atuyemo ashinjwa kuroga, nyuma yo kwemerera mu nteko y’abaturage ko hari umukobwa yaroze. Iby’uyu mugabo byageze ku Karubanda ku wa 06 Werurwe, ubwo abaturage bo […]

Yaguwe gitumo aha umwana wa shebuja ibere ngo amwanduze SIDA

Umukozi wo mu rugo mu Cyaro cya Kiganjo muri Nyeri muri Kenya, Catherine Mbuyuka yaguwe gitumo ashaka konsa umwana wa shebuja kugira ngo amwanduze agakoko gatera SIDA. Uyu mukozi yabonwe na kamera zo mu nzu kuwa Mbere w’iki cyumweru, ubwo yageragezaga guha ibere umwana w’umuhungu w’imyaka ibiri wa shebuja kandi bizwi ko afite ubwandu bw’agakoko […]

RDC: Abantu 109 bahuye n’umurwayi wa Coronavirus barashyirwa mu kato

Minisitiri w’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dr. Eteni Longondo yatangaje ko umurwayi wa Coronavirus wagaragaye i Kinshasa yahuye n’abantu bagera ku 109 bagomba gushyirwa mu kato. Dr. Longondo yatangarije Top Congo ko iyi Minisiteri iri gukorana n’Urwego rw’abinjira n’abasohoka kugira ngo bafatanye gushaka aba bantu, bagendanye n’uyu murwayi kuva tariki ya 8 Werurwe […]

Passages Project Coordinator at Tearfund

Tearfund an International Christian relief and Development Organisation founded by churches in the United Kingdom fifty years ago. In Rwanda, Tearfund has worked with the Church for forty one years. Our work focus on community empowerments, in partnership with the local church to enable people achieve whole-life transformation. Website: http://www.tearfund.org Tearfund in Rwanda is looking […]

Newyork: Inama kuri Coronavirus yasubitswe kubera Coronavirus

Inama mpuzamahanga yiga ku ndwara ya Coronavirus yagombaga kubera New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasubitswe kubera iki cyorezo. Ibi bibaye mu gihe hirya no hino ku Isi hari kugaragara inkundura yo guhagarika ibikorwa bitandukanye bihuriza imbaga y’abantu hamwe nk’amarushanwa cyangwa inama mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki Cyorezo. Amakuru dukesha Bloomberg News avuga […]

Rubavu: Abaturage basaga 14% baracyari mu bukene bukabije

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko hakiri abaturage gera kuri 14,6% bari mu bukene bukabije. Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Werurwe uyu mwaka. Meya Habyarimana Ati “ Hari ibikorwa turi gushyiramo imbaraga kugira ngo tuvane abaturage bacu mu bukene,kuko twifuza ko muri 14,6% dusanzwe dufite bari mu […]

CEBE Financial Management Specialist at UR

JOB ANNOUNCEMENT PROJECT FINANCIAL MANAGEMENT SPECIALIST The Government of Rwanda received a loan from the African Development Bank (AfDB) to finance the establishment of the East Africa Centre of Excellence in Biomedical Engineering and e-Health (CEBE). The project is being implemented by the University of Rwanda (UR). CEBE needs to recruit staff for the following […]

Notice of Sale of Motor Vehicles Center for Tropical Agriculture

The International Center for Tropical Agriculture (CIAT) – a member of the CGIAR Consortium (www.cgiar.org) – develops technologies, innovative methods, and new knowledge that better enable farmers, especially smallholders, to make agriculture competitive and profitable as well as sustainable and resilient. CIAT conducts research for development in tropical regions of Latin America, Africa, and Asia. […]