Min. Ingabire ku rutonde rw’abahanzwe amaso ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ku isi, World Economic Forum ryashyize Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ku rutonde rw’abayobozi bakiri bato bahanzwe amaso ku isi kubera inshingano n’ubushobozi bafite muri uyu mwaka wa 2020.

Ni urutonde rwitwa “Young Global Leaders 2020’ rusohoka buri mwaka, rukaba rugaragaraho abantu 115 bari mu nzego zinyuranye bakaba bari munsi y’imyaka 40 y’amavuko ariko bakaba bavuga rikumvikana banashishikajwe no guhindura Isi binyuriye mu nshingano barimo.

Ingabir Paula ubu ufite imyaka 37 y’amavuko yabaye Minisitiri guhera muri 2018. Yize amashuri yisumbuye muri Lycee de Kigali mu ishami ry’imibare n’ubugenge, akomereza Kaminuza mu ishuri rikuru ry’Ubumenyi ‘Ikoranabuhanga mu cyahoze ari KIST, ubu ni Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge aho yize ibijyanye n’ubumenyi kuri mudasobwa (Computer Science).

Yize icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ishuri Rikuru rya Massachussetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asoza kwiga muri Nyakanga 2018 agatangira gukora inshingano zitandukanye hano mu Rwanda harimo kuba yarakoze muri RITA (Rwanda Information Technology Authority) kuri ubu cyaje kwimurirwa muri RDB akaba yari ashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Ihuriro ‘World Economic Forum’ ryashinzwe mu mwaka wa 2004 rikaba rikora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubukungu harimo no kuba rusohora urutonde rw’abantu bavuga rikijyana bakiri bato mu byiciro bitandukanye nk’abayobozi mu nzego za politiki, abahanzi b’ibyamamare, abanyamakuru n’abandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *