Abasirikare ndetse nâabapolisi bafite intwaro ziremereye bamaze guta muri yombi Rtd. Gen. Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, bamusanze ku biro bye biri muri Kololo, impamvu yabyo ikaba itaramenyekana.
Aya makuru tuyakesha umunyamakuru Andrew Mwenda uvuga ko mu mihanda ya Kololo aho Gen. Tumukunde afatiwe nta muntu cyangwa imodoka yemerewe kuhanyura, bose bahagaritswe.
Gen. Tumukunde abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook mu minota mike ishize, yagize ati: â Bavandimwe ubu nzengurutswe nâabasirikare bakuru ku biro byanjye bya Kololoâ bukurikirana nâaho yavuze ati: â Ubu maze gutabwa muri yombi.â
Gen. Tumukunde amaze iminsi agaragaza ko atakiri mu nzira imwe na Museveni
Uyu musirikare mukuru wigeze gukorana na Perezida Museveni bya hafi, aherutse gutangaza ko bazahatana mu matora yâUmukuru wâIgihugu azaba mu 2021.
Icyakurikiyeho ni uko yahise yamburwa abamurindaga mu rugo iwe gusa ntibyigeze bitangazwa niba hari aho bihuriye nâamatora.
Gen. Tumukunde aherutse kandi gutangaza uburyo ngo âyahenze ubwengeâ Perezida Museveni, ubwo yamubeshyaga ko Gen. Kale Kayihura wabaye umuyobozi wa Polisi yâIgihugu kugeza mu 2018, yakoranaga nâinzego zâumutekano zâu Rwanda, bigatuma akurwa kuri uyu mwanya, akanafungwa.
Ngo yabeshye Museveni kandi kugira ngo amukure ku mwanya wa Minisitiri wâUmutekano wa Uganda, bimukundira mu 2018 mu mpinduka zatumye we na Kale Kayihura bavanwa ku nshingano mu gihe kimwe.

2 Responses
Uganda: Abakomando bafite intwaro ziremereye bamaze guta muri yombi Gen. Tumukunde
Ntekereza ko haba harimo umukino wa politic hagati ya Gen Tumukunde na Museveni kuko wibaza impamvu kumufata byagombera special force kandi ntabamurinda yari agifite? wibaza impamvu bitwaje ibitwaro binini kandi na karashini kove ihagije? Conlusion nuko irikabya ryaba rigamije kuyobesha rubanda ngo bagirengo ntibarikumwe