Rusizi : Umugabo yemereye mu nteko y’abaturage ko yaroze bagenzi be

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Iyarwema Godfrey wo mu Kagari ka Kamatita mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yasabye abaturanyi be kumuha inka kugira ngo arogore abantu bose bo mu gace atuyemo ashinjwa kuroga, nyuma yo kwemerera mu nteko y’abaturage ko hari umukobwa yaroze.

Iby’uyu mugabo byageze ku Karubanda ku wa 06 Werurwe, ubwo abaturage bo mu Kagari ka Kamatita bari bateraniye mu nteko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamatira, Ndagijimana Boniface yabwiye Bwiza.com ko “icyo gihe umuturage witwa Mukantwari Foster yavuze ko umwana we w’umukobwa witwa Uwizeyimana Gloriose w’imyaka 19 y’amavuko yarozwe na Iyarwema, inteko y’abaturage ikirangira, Iyarwema ashyikirizwa ubugenzacyaha.”

Yavuze ku wa 05 Werurwe Uwizeyimana yari yahuriye na Iyarwema mu nzira, akamubwira ko “Igipimo yari yarabuze akibonye.”

Gitifu Ndagijimana yavuze ko ubwo bari mu nteko y’abaturage Iyarwema yiyemereye ko yagize uruhare mu kuroga uriya mukobwa. Yagize ati” Iyarwema yavuze ko yaterekereye akamutamba ngo bitewe n’uko mu muryango akomokamo baterekeraga kandi bagatanga abana b’imfura.”

Yongeyeho ko Iyarwema”yavuze ko hari abo bafatanyije, agerageza gutanga urutonde rwabo.”

Ku makuru avuga ko Iyarwema yasabye inka abo yaroze kugira ngo abakize, Ndagijimana yavuze ko atabivugiye mu nteko y’abaturage, ko ahubwo yabibwiye abo mu muryango we bari kujya kumusura aho afungiye.

Asanga iyo inka Iyarwema akeneye kugira ngo avure uwo yaroze wese igomba kuvanwa mu mitungo ye bwite, cyane ko na we yoroye.

Yavuze kandi ko uriya mugabo atari ubwa mbere avuzweho amarozi, ngo kuko muri 2008 yayafungiwe akamara imyaka ine muri gereza. Amakuru avuga ko Iyarwema Godfrey afungiye kuri Station ya RIB i Kamembe, gusa RIB yo ikavuga ko ntawe ifite.

Si ubwa mbere mu Karere ka Rusizi havuzwe ikibazo cy’amarozi kuko amaze kuba nk’umuco.

Urugero rw’ikibazo cy’amarozi cyaherukaga kuvugwa muri aka karere, ni ibyabereye mu Murenge wa Gitambi muri Kanama umwaka ushize, ubwo umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Hangabashi bakubitiraga ku Karubanda abo bari bise abarozi gica.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *