Nyagatare: Umwana w’imyaka ibiri yakaswe umutwe, ururimi n’igitsina

Sangiza iyi nkuru

Abagizi ba nabi mu mudugudu wa Runyinya mu kagari ka Nkoma, umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bishe umwana w’imyaka ibiri n’igice bamuciye umutwe n’ururimi ku wa kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020.

Igihe.com dukesha aya makuru, batangaje ko kuva icyo gihe uyu mwana yaburiwe irengero, umubyeyi we yari mu murima. Nyuma umwana yaje kuboneka mu musarani yapfuye nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Célestin yabivuze ati: “Yaje kuboneka bigeze ahagana saa yine z’ijoro ubwo umuntu yajyaga mu musarani akavuga ko abonyemo ikintu kidasanzwe barebye basanga ni umurambo wa wa mwana.”

Ngo umurambo w’umwana wabonetse wakaswe umutwe, igitsina n’ururimi ntibyaboneka.

Gitifu Munyangabo yavuze ko umurambo w’umwana wajyanwe mu bitaro bya Nyagatare ngo ukorerwe ibizamini mu gihe abantu batatu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bamaze gutabwa muri yombi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *