Umuyobozi wâihuriro ryâAbenyekongo rivuga ko rigamije kurinda ubusugire bwâgihugu cyabo, (CNPSC), Gen. William Amuri Yakutumba ryakanguriye abaturage ba Congo Kinshasa guhaguruka bakitabira intambara ntagatifu yo kurinda igihugu cyabo avuga ko kigaruriwe nâabanyamahanga. Ibi yabitangaje mu kiganiro mbwirwaruhamwe yafatiwemo amajwi nâamashusho yambaye impuzankano ya gisirikare akikijwe nâabasirikare babiri bafite imbunda bikwije nâamasasu. Gen Amuri Yakutumba yavuze ko impamvu yâingenzi Abanyekongo bagomba kurwana intambara mu izina ryâImana ari uko igihugu cyabo gikomeje kwigabizwa nâabanyamahanga bakomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya âBalkanisationâ. Gen. Yakutumba ati âMwese muhamagariwe kurwanira igihugu cyacu mu izina ryâUhoraho Imana yacu! Musome mu Abakorinto ba 2, igice cya 7 umurongo wa 14.â Mu mbwirwaruhame ye, Gen. Yakutumba yakomeje avuga ko kuva igihugu cya Congo Kinshasa cyabona ubwigenge kitigeze gisogongera ku mahoro nâumutungo kamere wacyo ahubwo ubwigenge bwabaye intangiriro yâimibereho mibi, imvururu nâintambara zidashira kugeza na nâubu. Gen Yakutumba ashinja abakoloni ko ibiba kuri Congo byose ari nabyo byari mu mugambi wâabakoloni bâAbabiligi mbere yâuko Congo ibona ubwigenge. Ati âAbabiligi bateganyaga ko ubwigenge tubuhabwa mu buryo bubiri, hagombaga kubanza igice cyâUburengerazuba maze uburasirazuba bwo bugategereza imyaka 30 bukigenzurwa nâabakoloni,” Yakomeje avuga ko ” Ibintu bitanyuze Emery Patrice Lumumba wari ushyigikiwe nâabaturage benshi âŠariko baza gukomwa mu nkokora nâingabo za Congo zari zishyigikiwe nâabakoloni maze bivugana Lumumba kuwa 17 Mutarama 1961.â Uyu mujenerali mu nyeshyamba yahoze mu gisirikare cyâuwahoze ari Perezida wa Congo, Mobutu Sese Seko wa Zabanga nyuma aza gushinga umutwe wa Mai Mai CNPSC washinzwe bivugwa ko uharanira inyungu zâubwoko bwâAbabembe mu 1998, ubu akaba akiwuyoboye ari nawo bivugwa ko ukize ku mabuye yâagaciro ucukura mu Ntara ya Kivu yâAmajyepfo.


