Amatsiko ni menshi ku bitabira igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ kibura amasaha make ngo kibe

Sangiza iyi nkuru

Abakunzi b’umuziki gakondo bategerezanyije amatsiko igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘Ikirenga mu bahanzi’, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa 08 Werurwe 2020.

Ni igitaramo cyateguwe na Bwiza Media ku bufatanye na Karibu ASBL, mu rwego rwo gushimira umuhanzi CĂ©cile Kayirebwa ku bw’uruhare yagize mu kumenyekanisha umuco nyarwanda mu Rwanda no mu mahanga.

Uretse Kayirebwa uririmbira abakunzi be indirimbo ze zagiye zitwara imitima ya benshi, abahanzi nyarwanda bafite igikundiro mu njyana gakondo na bo baraba babukereye.

Aba barimo Clarisse Karasira wamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Banyarwanda bakunda umuziki gakondo, Jules Sentore, Mariya Yohana wamenyekanye cyane mu ndirimbo”Insinzi”, Muyango, Mani Martin, Mushabizi n’ababeramuco ndetse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo’Ikirenga mu bahanzi’ ni nk’ubuntu

Biteganyijwe ko igitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’ gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, gusa imiryango ya Camp Kigali iraba ifunguye guhera saa kumi z’umugoroba.

Kwinjiramo ni 5000Rwf mu myanya usanzwe, 10,000 Rwf muri VIP ndetse na 20,000Rwf muri VVIP.

Ushobora kugura itike unakoresheje Airtel Money, ukoresheje Code *500*4*2*1*8551#. Ukoresha iyi ‘code’ aragabanyirizwa kuko mu myanya isanzwe, arishyura 4000 Rwf, muri VIP ni 9000 Rwf naho muri VVIP ni 18000 Rwf.

Aho wagurira itike yo kwinjira mu gitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’

Ku bifuza kwinjira mu gitaramo ‘Ikirenga mu bahanzi’, amatike atarashira, aboneka muri Camellia ku Gisimenti, CHIC , UTC, KBC, Simba Supermarket na Monaco CafĂ©.
Amatike aboneka no ku maduka ya Airtel ku Gisimenti, i Nyamirambo n’i Nyabugogo.

Ku bindi bisobanuro, mwahamagara iyi nimero: 0728554010

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *