Amavubi yatsinze Centrafrique mu mukino wo kwipima

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze iya Repububulika ya Centrafrique ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo kuri Stade Amahoro i Remera.

Amavubi yipimye na Centrafrique mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022 iteganyijwe muri Nzeri.

Ibitego bya Rwatubyaye Abdul na Kapiteni Jacques Tuyisenge, byari bihagije kugira ngo Amavubi abone intsinzi kuri Centrafrique.

Ni umukino amakipe yombi atarushanyijwemo cyane mu guhanahana umupira, n’ubwo Amavubi y’u Rwanda hari ubundi buryo bwinshi bw’ibitego yahushije bwashoboraga kubyara ibindi bitego.

Penaliti yo mu gice cya mbere cy’umukino yatewe hanze na Jacques Tuyisenge mbere y’uko Rwatubyaye afungura amazamu ku munota wa 41 w’umukino, iri mu buryo bukomeye Amavubi yabonye mu gice cya mbere cy’umukino.

Centrafrique iyobowe na Kapiteni wayo Geoffrey Kondogbia yacishagamo igasatira izamu ry’Amavubi, gusa kumenera mu bwugarizi bwa Rwatubyaye Abdul na Ngwabije -Clovis witwaye neza cyane bikaba ingorabahizi.

Nyuma yo gutangirana igice cya kabiri imbaraga, Amavubi yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 70 w’umukino binyuze kuri Jacques Tuyisenge, gusa ku kazi gakomeye ka Nishimwe Blaise wari wabanje gucenga ab’inyuma ba Centrafrique.

Ni igitego cyakurikiwe n’ubundi buryo hafi bune bukomeye binyuze ahanini kuri Mugunga Yves winjiye mu kibuga asimbura cyo kimwe na Lague Byiringiro na we wakinnye neza.

Amavubi azongera kwipima na Centrafrique ku wa Mbere, mu mukino uzabera i Nyamata mu Bugesera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *