Amazina y’utubyiniriro ya bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Hari bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda maze Abanyarwanda kubera kutamenya indimi zabo no kubasha gufata amazina yabo bagahitamo kubaha amazina bihimbiye nk’aya twabahitiyemo dukesha Wikirwanda.

Kandt Richard, Kanyoge, yari umudage aba rezida 1907-1911, agaruka muri 1913.

Gudowius (liyetena) yasimbuye Kandt muri 1911. Bamuhimbye Lazima

Wingens (Kapiteni) yabaye rezida muri 1914-1915. Yitwaga Tembasi

Coubeau : yari yungirije rezida Mortehan hagti ya 1923 na 1925. Bamuhimbaga Gasage

Wilmin bamuhimbaga Nyirampirima. Yabaye rezida hagati ya 1929-1930

Lienarts Bwanakweli yabaye rezida kuva mu kwane kugeza mu kwa munani 1930

Simon bahimbaga Nyakibyeyi yabaye rezida wungirije muri 1930

Sandrart bari baramuhimbye Kabutura yabaye uwungirije rezida ageze aho aba rezida hagati ya 1947 -1951

Luois Jaspars : yabaye mu Rwanda hagati ya 1952 na 1960. Bumuhimbye Budondori

Aba adimistrateri bategetse Astrida ariyo Butare bagiye bose babona amazina y’amahimbano :

Thielman F.B., 1928-1931 : Kiroroma kumi na mbiri

Franck, 5/1931-10/1931 : Tuzanfunga

Gaupin R.J. (umukozi wa Teritwari), 10/1931 : Ntamushobora

Lennaerts J., 10/1931-12/1931 : Bwanakweri

Stevans A.F., 12/31-6/1931 : Micomyiza

Servranckx A., 8/1932-2/1934 : Kazimoto

Feltz G., 2/1934-9/1934 : Bwana Feresi

Reisdorf I., 8/1946-1/1951 : Gasatsi

Preud’Homme, 6/1947-5/1948 : Rubaza

Kirsch, 1/1951-3/1951 : Rwicaruhoze

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amazina y’utubyiniriro ya bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda
    Reisdolf jyewe Maman yambwiye KO yitwaga RUVUDUKA.

  2. Amazina y’utubyiniriro ya bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda
    Reisdolf jyewe Maman yambwiye KO yitwaga RUVUDUKA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *