Hari bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda maze Abanyarwanda kubera kutamenya indimi zabo no kubasha gufata amazina yabo bagahitamo kubaha amazina bihimbiye nk’aya twabahitiyemo dukesha Wikirwanda.
Kandt Richard, Kanyoge, yari umudage aba rezida 1907-1911, agaruka muri 1913.
Gudowius (liyetena) yasimbuye Kandt muri 1911. Bamuhimbye Lazima
Wingens (Kapiteni) yabaye rezida muri 1914-1915. Yitwaga Tembasi
Coubeau : yari yungirije rezida Mortehan hagti ya 1923 na 1925. Bamuhimbaga Gasage
Wilmin bamuhimbaga Nyirampirima. Yabaye rezida hagati ya 1929-1930
Lienarts Bwanakweli yabaye rezida kuva mu kwane kugeza mu kwa munani 1930
Simon bahimbaga Nyakibyeyi yabaye rezida wungirije muri 1930
Sandrart bari baramuhimbye Kabutura yabaye uwungirije rezida ageze aho aba rezida hagati ya 1947 -1951
Luois Jaspars : yabaye mu Rwanda hagati ya 1952 na 1960. Bumuhimbye Budondori
Aba adimistrateri bategetse Astrida ariyo Butare bagiye bose babona amazina y’amahimbano :
Thielman F.B., 1928-1931 : Kiroroma kumi na mbiri
Franck, 5/1931-10/1931 : Tuzanfunga
Gaupin R.J. (umukozi wa Teritwari), 10/1931 : Ntamushobora
Lennaerts J., 10/1931-12/1931 : Bwanakweri
Stevans A.F., 12/31-6/1931 : Micomyiza
Servranckx A., 8/1932-2/1934 : Kazimoto
Feltz G., 2/1934-9/1934 : Bwana Feresi
Reisdorf I., 8/1946-1/1951 : Gasatsi
Preud’Homme, 6/1947-5/1948 : Rubaza
Kirsch, 1/1951-3/1951 : Rwicaruhoze



2 Responses
Amazina y’utubyiniriro ya bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda
Reisdolf jyewe Maman yambwiye KO yitwaga RUVUDUKA.
Amazina y’utubyiniriro ya bamwe mu bazungu babaye mu Rwanda
Reisdolf jyewe Maman yambwiye KO yitwaga RUVUDUKA.