Igitangazamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision gitangaza ko hari inyigo yerekanye ko umwanda w’abatuye i Kampala utavamo gas Methane. Iki kinyamakuru ntikivuga inyigo yagaragaje iki kibazo uko yitwa gusa yakozwe na The National Water and Sewerage Corporation (NWSC). Ntigitangaza niba cyaramenye impamvu ituma imvakibuno y’ab’ i Kampala itavamo ingufu za methane gusa ngo ahanini ibigize umwanda w’abatuye i Kampala ntibibonekamo iby’ingenzi byatuma bitanga gas methane. Ntibizwi niba byaba biterwa n’imirire cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose kuri iyi ngingo.


