bill-gates-xanadu-2-0-in-medina-125-million.jpg

Amazu 20 y’ibyamamare ahenze ku Isi – Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Ntushobora guhakana ko ibyamamare bikunda kujyana ibintu ku rwego rwo hejuru. Kuva ku biruhuko byo ku rwego rw’Isi benshi muritwe dushobora kurota gusa, kugeza ku modoka nziza zakozwe na Maserati, Rolls Royce, na Bugatti, rwose bigaragara ko usanga bafite ibyiza muri byose. Birumvikana ko ibi bigera n’aho batuye. Ubundi se kuki waba mu nzu “isanzwe” kandi ushobora gutura mu yirenzeho? Ibyamamare biri kuri uru rutonde byashoboye kugura inyubako z’igitangaza zo guturamo kandi zihenze.

Dore amazu 10 y’ibyamamare ahenze ku Isi

1. Bill Gates’ ‘Xanadu 2.0’ in Medina – $125 Million

bill-gates-xanadu-2-0-in-medina-125-million.jpg

‘Xanadu 2.0’ ya Bill Gates niyo nzu ya mbere ihenze cyane kuri uru rutonde ifite agaciro ka miliyoni 125 z’Amadolari! Uru rugo rufite ikintu cyose n’ibintu byose umuntu ashobora kurota. Ifite umucanga wa zahabu wakuwe ku kirwa cya Karayibe, ibihangano by’abahanzi bazwi ku Isi, umugezi wakozwe n’abantu, ndetse ifite icyumba kinini cya trampoline.

2. George Clooney’s 18th Century Villa in Lake Como- $100 Million

george-clooney-s-18th-century-villa-in-lake-como-100-million.jpg

Ku mwanya wa kabiri ni ‘Villa Oleandra’ ya Clooney iherereye i Laglio, mu Butaliyani. Urugo ruherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Como. Iratangaje kandi nk’amazu menshi y’ibyamamare ifite aho gukorera siporo, pisine, ibibuga bya tennis, icyumba cyo kuriramo pizza n’aho kurebera filimi.

3. George Lucas’ Californian Ranch – $100 Million

george-lucas-californian-ranch-100-million.jpg

Inyubako ya George Lucas izwi nka California Ranch ifite agaciro ka miliyoni 100. Inzu ye ni inzu isanzwe yubatswe, iri ku isambu nini ya hegitari 26 kandi ifite inzu yo kureberamo filimi y’imyanya 300, uruzabibu, pisine yo hanze, ifamu y’inyamaswa, n’inzuki zo gukora ubuki n’ibindi.

4. Jay Z and Beyonce’s Los Angeles Pad – $88 Million

jay-z-and-beyonce-s-los-angeles-pad-88-million.jpg

Uru rugo ni urwa Jay Z na Beyonce. Uyu muryango ntabwo wigeze wifata mu kugura inzu yawo y’igitangaza iherereye mu gace ka Bel Air. Inyubako ifite pisine enye zo hanze, ahakorerwa massage hafite ibikoresho byuzuye, ikibuga cya basketball kandi birumvikana n’igaraji yajyamo imodoka 15 mu gihe inshuti zabo zabasura.

5. Angelina Jolie’s French Chateau – $61 Million

angelina-jolie-s-french-chateau-61-million.jpg

Angelina Jolie, wamamaye muri filimi nka Magnificent, aba muri Chateau ye mu majyepfo yu Bufaransa. Chateau, bivugwa ko iri kuri hegitari 1000 z’ubutaka nayo ifite umurima w’imizabibu, ibyumba 35 byo kuryamo, inzu y’ibirori, pisine, hamwe n’ahakorerwa siporo habiri.

6. Tom Cruise’s Rural Retreat in Colorado – $59 Million

tom-cruise-s-rural-retreat-in-colorado-59-million.jpg

Inzu nini ya Tom Cruise iri ku musozi aho uba ureba binogeye amaso ibice bihakikije. Umutungo uri kuri metero kare 10,000 uri mu nkengero za Telluride, umujyi wahoze ucukurwamo amabuye y’agaciro mu misozi yo muri Colorado. Urugo rufite amadirishya kuva hasi kugeza ku gisenge, inkuta z’imbaho hamwe n’ahanyura umwotsi hubatse mu mabuye kavukire biha urugo igikundiro. Ifite kandi ahakinirwa hockey, tennis, basketball n’ahakinirwa isiganwa rya moto .

7. Tiger Woods Jupiter Island Estate – $54.5 Million

tiger-woods-jupiter-island-estate-54-5-million.jpg

Tiger Wood afite inzu yubatswe muri Floride. Yegereye inyanja, kandi uba ureba neza ikirwa cya Jupiter iyo uzamuka muri lift yubakishijwe ibirahure. Igishushanyo mbonera cy’inzu ye cyakozwe hitawe ku kuntu akunda hanze na siporo, aho ifite ikibuga cya basketball na tennis, pisine ya metero 100, pisine ya metero 60, ahakorerwa massage n’ibindi.

8. Ellen DeGeneres’ 17th Century Montecito Villa – $45 Million

ellen-degeneres-17th-century-montecito-villa-45-million.jpg

Ellen afite inzu iri muri hegitari 13. Igishushanyo cy’inzu ye cyakozwe n’umuhanga mu bwubatsi, Wallace Frost, mu 1930. Iyi villa ifite amasomero menshi, pisine ebyiri hamwe n’ikibuga cya tennis. Kandi aturanye n’abantu benshi, nkuko umuturanyi we Oprah Winfrey ndetse n’Igikomangoma Harry n’umugore we, Meghan Markle.

9. Kylie Jenner’s Luxury Home in Holmby Hills – $36.5 Million

kylie-jenner-s-luxury-home-in-holmby-hills-36-5-million.jpg

Umuherwe ukiri muto w’uburanga Kylie Jenner yaguze inzu nziza cyane muri California. Ifite ibyumba 7 byo kuryamo, ubwogero 14, parking y’imyanya 20, akabari, icyumba cy’imikino, icyumba cya cinema yo mu rugo, igikoni cy’umutetsi wabyigiye na pisine yo koga inyura mu nzu yose. Inzi kandi ifite ibyumba bibiri by’abashyitsi kugirango inshuti n’umuryango we bagumeyo igihe bashakiye.

10. Taylor Swift’s ‘1934 Styled’ Mansion – $30 Million

taylor-swift-s-1934-styled-mansion-30-million.jpg

Iyi nyubako nziza yo mu 1934 iri muri Georgia ni iya Taylor Swift. Inzu ye ifite ibyumba birindwi byo kuryamo, ubwogero icumi, umwanya uhagije wo kwakira ibirori by’abakire no gushimisha inshuti ze zo muri Hollywood. Iyi nzu mbere yari iy’umukinnyi wa firime uzwi cyane, Samuel Goldwyn.

Source: Hola.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amazu 20 y’ibyamamare ahenze ku Isi – Amafoto
    Yewe ,Baragowe,ubanza babagurisha imyaka yínzu cyangwa agace yubatsemo,ubuse kondora asa nayo kukimicanga ra! ninzahabu abitse?Nyamara ubanza ntaraha agaciro ikiraro cyange ,ejo wasanga kibaye inzahabu da!

  2. Amazu 20 y’ibyamamare ahenze ku Isi – Amafoto
    Yewe ,Baragowe,ubanza babagurisha imyaka yínzu cyangwa agace yubatsemo,ubuse kondora asa nayo kukimicanga ra! ninzahabu abitse?Nyamara ubanza ntaraha agaciro ikiraro cyange ,ejo wasanga kibaye inzahabu da!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *