Amb. Karega yasubije Martin Fayulu wavuze ko Perezida Kagame ari we uyoboye RDC

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yavuze ko u Rwanda “nta gihugu na kimwe ku Isi rucunga cyangwa rwakoronije”, asubiza umunya-Politiki Martin Fayulu urushinja gusa n’urukoroniza Congo Kinshasa.

Amb. Karega yatangaje ariya magambo, asubiza umunya-Politiki Martin Fayulu watangaje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari we uyoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko abinyujije muri Félix Tshisekedi.

Martin Fayulu usanzwe ari Umuyobozi w’Ihuriro Lamuka, yavugiye ko Perezida Kagame ari we uyoboye Congo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Ni ikiganiro yavugiyemo amagambo atandukanye arimo no kuba abibwira ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi yaritandukanyije na Joseph Kabila wamubanjirije bibeshya, mu gihe bizwi ko ihuriro FCC-CACH aba bagabo bombi bari bahuriyemo ryasenyutse mu mpera z’umwaka ushize.

Cyakora cyo si bwo bwa mbere uyu munya-Politiki watsinzwe na Tshisekedi mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2018 ashyira ibirego ku Rwanda, dore ko atanahwema kurushinja gukorera ubwicanyi n’ibikorwa bya gisirikare ku butaka bwa RDC.

Amb. Vincent Karega avuga ku byo Martin Fayulu yatangaje, yavuze ko u Rwanda nta gihugu na kimwe rucunga ku Isi cyangwa icyo rwakoronije uretse abantu nka Fayulu bibwira ibintu nk’ibyo.

Ati: “Uko mbizi, u Rwanda nta bihugu rucunga cyangwa ibyo rwakoronije ku Isi yose, uretse mu mutwe wa Martin Fayulu na ba nyirandabizi bamwe nka Ngbanda na Mbeko buririra ku bitekerezo bidashoboka byo gucamo Congo ibice bikozwe n’u Rwanda.”

Ku bwa Amb. Karega, amagambo ya Martin Fayulu “Ni igitutsi”ku baturage ba Congo bitorera inzego zabo ndetse n’ubusugire bw’igihugu cyabo na Politiki yacyo.

Yavuze ko “Kuyoborwa n’umutegetsi utaratowe kandi atari umwenegihugu, by’umwihariko ari n’umukuru w’ikindi gihugu bisobanura gukoronizwa cyangwa gucungwa.”

Amb. Vincent Karega yashimangiye ko uretse kuba u Rwanda rubanye neza na Congo Kinshasa, runafitanye umubano mwiza n’ibindi bihugu byinshi byo ku migabane yose y’Isi, kandi uwo mubano ukaba ugerwaho binyuze mu masezerano aba yumvinanweho.

Yunzemo ati: “RDC ifite abayobozi n’inzego zitorwa kandi zigashyirwaho n’itegeko nshinga ryayo, ntabwo igendera ku itegeko nshinga ry’u Rwanda. Imiyoborere ya RDC ikorwa n’ubuyobozi bwayo, inteko ishinga amategeko n’ubutabera nk’ahandi hose.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *