130804194903-rwanda-embassy

Ambasade ya Amerika i Kigali muri nkeya zisigaye muri Afurika zizajya zisabirwamo visa

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugabanya ambasade zayo muri Afurika zemerewe kwakira ubusabe, kwiga no gutanga visa z’icyo gihugu, nk’uko ibiro ntaramakuru Associated Press bibitangaza.

Ibi byemejwe n’Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, avuga ko ibyo bikorwa bya visa bizakurwa kuri ambasade 50 muri Afurika hagasigara 20 gusa ari zo zibikora.

Ntabwo hatangajwe igihe ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Donald Trump kuri manda ye ya mbere yashyize imbere impinduka mu bijyanye n’abimukira bajya muri Amerika no kwakira abajya muri icyo gihugu.

Kuri manda ye ya mbere, yagereranyije abimukira bava mu bihugu bya Afurika na Haiti nk’abantu bava mu bihugu yise “imisarane”.

Icyo cyemezo gishya kivugwa n’ibiro ntaramakuru AP gisobanuye ko umubare w’abava mu bihugu bya Afurika bajya muri Amerika ushobora kugabanuka kubera izo ngorane mu gusaba visa.

Imijyi 20 ya Afurika izakomeza gusabirwamo visa ya Amerika ubu ni;

  • Abidjan – Ivory Coast
  • Accra – Ghana
  • Addis Ababa – Ethiopia
  • Cape Town – Afurika y’Epfo
  • Dakar – Senegal
  • Dar-Es-Salaam – Tanzania
  • Djibouti – Djibouti
  • Johannesburg – Afurika y’Epfo
  • Kampala – Uganda
  • Kigali – Rwanda
  • Kinshasa – DR Congo
  • Lagos – Nigeria
  • Lome – Togo
  • Luanda – Angola
  • Malabo – Equatorial Guinea
  • Monrovia – Liberia
  • Nairobi – Kenya
  • Port Louis – Mauritius
  • Praia – Cape Verde
  • Na Yaoundé muri Cameroon

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *