Ambasaderi wa RDC muri Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, arahangayitse

Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) muri Repubulika ya Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibice ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikoreramo.

Mu ibaruwa yandikiye Leta ya RDC tariki ya 23 Nzeri 2022, Ambasaderi Bahekwa yavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica zidakorera gusa mu murwa mukuru, Bangui, ngo ahubwo zikorera no mu bice bihana imbibi n’igihugu cyabo.

Yatanze urugero rw’uko izi ngabo zikorera mu gace ka Mbaiki gahana imbibi na teritwari Libenge na Damara kari mu bilometero bigera kuri 75 ugana mu mujyi wa Zongo; mu ntara ya Ubangi y’Amajyepfo.

Urundi rugero yatanze ni uko ngo ingabo z’u Rwanda zikorera mu gace ka Bangassou gahana imbibi n’intara ya Bas-Uélé n’utundi dukoze ku mugezi wa Ubangi turimo: Ndoukou, Zangba, Satema, Kembe, Rafai na Mobaye.

Ambasaderi Bahekwa yagaragaje impungenge z’uko ingabo z’u Rwanda zakwinjira byoroshye ku butaka bwa RDC. Ati: “Ingabo z’u Rwanda zishobora gukorera byoroshye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zivuye muri Repubulika ya Centrafrica.”

Uyu mudipolmate yasabye Leta ya RDC gukomeza amasezerano y’igisirikare hagati yayo n’iya Centrafrica; ibihugu yemeza ko bifite ba Perezida basanzwe babanye neza.

Ambasaderi Bahekwa agaragaje izi mpungenge mu gihe Leta ya RDC isanzwe ishinja ingabo z’u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwabo no gufata tumwe mu duce tw’igihugu cyabo, ngo zitwikiriye umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni ikirego u Rwanda ruteye utwatsi kenshi, rusobanura ko gishingiye ku kwirengagiza ukuri.

Ambasaderi wa RDC muri Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, arahangayitse
Ambasaderi wa RDC muri Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, arahangayitse

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo
    Aho bavuga hose ni Centra Africa ntago Ari Rdc Aho zongo bavuga ni kure ntag wa kwa mbuka u bangu river ngo ujyiyeyo kd Hari amategeko azigenga ahuriwego na RCA na UN na Au even na bilateral kuk ibyo bice bavuga zongo ni hafi uvuye bangui ahubwo bakabaye barega Abari bangui nubwo bafite izindi nshinganoo baradisebya

  2. Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo
    Aho bavuga hose ni Centra Africa ntago Ari Rdc Aho zongo bavuga ni kure ntag wa kwa mbuka u bangu river ngo ujyiyeyo kd Hari amategeko azigenga ahuriwego na RCA na UN na Au even na bilateral kuk ibyo bice bavuga zongo ni hafi uvuye bangui ahubwo bakabaye barega Abari bangui nubwo bafite izindi nshinganoo baradisebya

  3. Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo
    Aho bavuga hose ni Centra Africa ntago Ari Rdc Aho zongo bavuga ni kure ntag wa kwa mbuka u bangu river ngo ujyiyeyo kd Hari amategeko azigenga ahuriwego na RCA na UN na Au even na bilateral kuk ibyo bice bavuga zongo ni hafi uvuye bangui ahubwo bakabaye barega Abari bangui nubwo bafite izindi nshinganoo baradisebya

  4. Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo
    Aho bavuga hose ni Centra Africa ntago Ari Rdc Aho zongo bavuga ni kure ntag wa kwa mbuka u bangu river ngo ujyiyeyo kd Hari amategeko azigenga ahuriwego na RCA na UN na Au even na bilateral kuk ibyo bice bavuga zongo ni hafi uvuye bangui ahubwo bakabaye barega Abari bangui nubwo bafite izindi nshinganoo baradisebya

  5. Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo
    Centre africa niyo izi akamaro RDF ibamariye naho mwebwe RDC murabanyamatiku gusa

  6. Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo
    Centre africa niyo izi akamaro RDF ibamariye naho mwebwe RDC murabanyamatiku gusa

  7. Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo
    Ariko maze kubona ko u Rwanda Ari ntagereranya , nubundi umuntu utera imbere iteka arwanwa,ariko udafite icyo utwaye ntawa muvugaho,gusa abanyafurika bagakwiye gushishoza bakareba ibiteza imbere umugabane w’africa aho kwirirwa barangazwa na bagashakabuhake bahenda bihishira baca mukwaha Kwa basumba nibifu byabo kandi biri munsi y’imitwe yabo .abanyafurika tuzageza ryara Koko ? Gusa nuko imana itera amapfa itera naho bahahira ,naho undi Africa ubu Yaba Ari poubele bamenamo ibisigazwa by’inganda z’uburozi bw’ibihugu
    by’uburengerazuba.

  8. Ambasade ya RDC ‘ihangayikishijwe’ n’ibice bya Centrafrica RDF ikoreramo
    Ariko maze kubona ko u Rwanda Ari ntagereranya , nubundi umuntu utera imbere iteka arwanwa,ariko udafite icyo utwaye ntawa muvugaho,gusa abanyafurika bagakwiye gushishoza bakareba ibiteza imbere umugabane w’africa aho kwirirwa barangazwa na bagashakabuhake bahenda bihishira baca mukwaha Kwa basumba nibifu byabo kandi biri munsi y’imitwe yabo .abanyafurika tuzageza ryara Koko ? Gusa nuko imana itera amapfa itera naho bahahira ,naho undi Africa ubu Yaba Ari poubele bamenamo ibisigazwa by’inganda z’uburozi bw’ibihugu
    by’uburengerazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *