Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu bwami bw’u Bwongereza, Busingye Johnston, yahakaniye Umunyamerika wasabye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, gutahana n’umugororwa Paul Rusesabagina.
Ubwo Blinken yari mu ruzinduko mu Rwanda, uyu munyamerika usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo n’umunyamakuru, Tom Zoellner, yinginze uyu muyobozi ngo nasubira muri USA, azacyure Rusesabagina.
Tom uri mu bakomeje ubukangurambaga busaba ko Rusesabagina afungurwa, kuri uyu wa 11 Kanama 2022 yanditse kuri Twitter ati: “Ndakwinginze Blinken, usabe Kagame yemere ko Rusesabagina atahana nawe kandi ribe ibwiriza ku bundi bufasha bwa U.S.”

Ambasaderi Busingye wari Minisitiri w’ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta muri 2020 ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi, yasubije Tom ko uyu mugororwa azataha muri USA mu 2045. Yagize ati: “Kubera ko Rusesabagina agendera mu ndege zihariye gusa? Nta mpungenge, mu 2045 hazaba hari indege nziza.”
Mu 2045 ni bwo Rusesabagina azarangiza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe n’urukiko rukuru muri Nzeri 2020, ubwo rwari rumaze kumuhamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa FLN wari abereye umuyobozi mu rwego rwa politiki.
Ibyo kuba Rusesabagina adashobora gufungurwa byashimangiwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ubwo we na Blinken bari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Kanama 2022. Yemeje ko urubanza rw’uyu mugororwa rwaciye mu mucyo, kandi yahawe amahirwe yo kujurira ntiyayakoresha.
Blinken yavuye mu Rwanda ku gicamunsi cy’uyu wa 11 Kanama, amaze kuvuga ko yavuganye na Perezida Kagame ku kibazo cya Rusesabagina, kandi ngo ibiganiro by’ibihugu byombi bicyerekeye bizakomeza.

16 Responses
Ambasaderi Busingye yahakaniye Umunyamerika wasabye Blinken gucyura Rusesabagina
Nkunda umugabo ntacyo ampaye.Iki gisubizo kirashimishije nicyo gikwiriye abantu nkabariya ba Tom bihaye kuvugira inkozi z’ibibi.

birakwiye
ko
Tom
abwizwa
ukuri.

Tomu we nimumurwaneho dorurwanda ntidwumva ariko ruribesha byanzebikunze ruzanamurekura.kandi,nirutinta ruzashiraho nimpozamarira arikose rwamufunkuye akisubirira iwabo USA.

Imana izamfashe nanjye numveko guhangana bifite akamaro. Kugeza magingo aya sindumva icyo twungukira mu gufunga Rusesabagina mu gihe bigaragara ko ukuntu yagejejwe mu Rwanda bitemewe n’amategeko mpuzamahanga. Busingye ubwe niwe wemejeko barishye indege yagiye kumuzana bitari ku bushake bwe cyanga mu nzira ziteganywa n’amategeko. Umuti mbona: Narekurwe ariko urubanza rukomeze hakurikijwe ubufatanye bw’inkiko za Amerika n’Urwanda. Nah’ubundi twitege ibibi byinshi byagwiririra abanyarwanda benshi dushatse guhangana. Ngo “Turareshya irashonjesha”.

-Byakugora kubyumva bitewe n’imitekerereze yawe
-ikibazo no uko yazanywe se cyangwa ni ibyo aregwa?
-inama yawe rwose iraciriritse

Abandi bohereza indege zo kubarasa urubanza rukarangirira aho, naho twe turacyabarihira itike y’indege, tukabatungisha ibiryo by’abana bo mu rugo! Iyagasozi gusa…..

Kuvuga gutyo nuko ntawawe waguye muri biriya bitero bya nyaruguru na nyamagabe kdi uwakujyana muri ririya shyamba ukariraramo wamenya uburemere bwibyo afungiwe kubwanjye bongereho undi mwaka.