Guverinoma ya Nigeria ikwiriye kwigira ku Rwanda uko rwakemuye ikibazo cy’umutekano mucye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi byatangajwe n’uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu, Stanislas Kamanzi ubwo yavugaga ku mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ukomeje guhitana abantu batari bacye muri Nigeria.
“Nigeria ishobora kurenga ibibazo byayo guverinoma ifashe ingamba nk’izafashwe na guverinoma y’u Rwanda”, uwo ni Ambasaderi Stanislas Kamanzi ubwo yatangaga muri iki cyumweru ikiganiro muri Kaminuza Nyamamerika yo muri Nigeria ahitwa Adamawa, imwe muri leta zigize Nigeria nk’uko ibitimes.co.uk dukesha iyi nkuru ivuga.
“Ubuyobozi bufite intego, ishema, ubworoherane, no kwigirira icyizere ni bimwe mu bintu twakoze byatumye turenga ibyago tugakomeza”, uwo ni Stanislas Kamanzi wakomeje avuga ko nyuma y’imyaka irenga 20 kuri ubu u Rwanda rubarirwa mu bihugu bitekanye umuntu yakwishimira kubamo muri Afurika.
Stanislas Kamanzi yakomeje avuga ko ubushake no kwiyemeza bya guverinoma ya Nigeria ifatanyije n’abaturage bayo ari byo bizatuma ikibazo cy’umutekano mucye gikemuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




