Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yakiriye nyakubahwa Ernest Yaw Amportful, Ambasaderi wa Repubulika ya Ghana mu Rwanda, bagirana ibiganiro ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru.
Ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi nk’uko bigaragara ku rukuta rwa X rwa Polisi y’u Rwanda.



