Mu nama y’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa kabiri ushize, itariki ya 20 Gashyantare, intumwa ihoraho ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri Loni, Zénon Makongo, yasabye Loni kubuza u Rwanda uburenganzira bwo kuvuga « kugeza igihe ingabo zarwo zizaba zavuye ku butaka bwa Congo ».
Mu ijambo rye, Ambasaderi wa Congo yashinje u Rwanda kurunda ingabo ku bwinshi hafi y’imipaka y’ibihugu byombi, ndetse akomoza ku iraswa rya drones za MONUSCO avuga ko zarashwe na RDF ifatanyije na M23ku itariki 12 Gashyantare, no kurasa ku Kibuga cy’indege cya Goma.
Ati: “Ubu bushotoranyi bw’u Rwanda bugize mu mategeko mpuzamahanga, icyaha cya Leta no kuvogera cyane ubusugire bwa DRC. Iki kibazo cyatumye abagore n’abana miliyoni 7 bava mu byabo mu turere twa Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ”.
Byongeye kandi, uyu mudipolomate wa Congo yijeje akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ingamba zafashwe n’abayobozi ba Congo mu rwego rwo kurinda umutekano w’abakozi ba MONUSCO nyuma y’ibyabaye “ku itariki ya 10 Gashyantare i Kinshasa mu myigaragambyo y’abasivili yo kwamagana Umuryango Mpuzamahanga n’u Rwanda.
Mu gihe intambara ikomeje kuba hagati y’ingabo za FARDC na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, Zénon Mukongo yasabye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano “gusaba u Rwanda kuvana ingabo zayo mu buryo budasubirwaho ku butaka bwa Congo no guhagarika inkunga iyo ari yo yose rutera M23.”
Uyu mudipolomate yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwakomeje kwemeza ko ntaho ruhuriye n’inyeshyamba za M23, ahubwo rugashinja Guverinoma ya Kinshasa gutera inkunga no gukoresha inyeshyamba za FDLR mu ntambara barwana na M23 kandi bafite n’intego yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.



2 Responses
Ambasaderi wa RDC muri Loni yasabye ko u Rwanda rutazongera guhabwa ijambo
😂😂none c ubundi kugirango uRwanda rugire ijambo muri UN bituruka ku busabe bwa DRC? Ese uretse ibintu by’agasuzuguro bishyizemo bumva kugirango bagire amahoro ar’uko uRwanda ruzajya rubaramya? no way ‘igihu tukaba ikindi gihugu ntabwo umwuka duhumeka aribo bawutanga
Ambasaderi wa RDC muri Loni yasabye ko u Rwanda rutazongera guhabwa ijambo
U rwanda rufite ijambo si iryo ruhabwa. Bwararyirondereye kuva aho amakungu arutereranye abamenja bakarengera ku bana, abagore abagabo bakarigita. Abo nibo ushaka ko bahabwa ijambo muguha ubufasha FDLR???? Haaaa mwe muri wazalendo, abandi nabo borora imisiba, bagacuruza amasaziiii.
Mutekereze mwitonde…. birafasha