Abantu basaga 50 ni bo bamaze kubarurwa ko basize ubuzima ku gitero cy’amasasu cyagabwe ku nyubako yaberagamo ibikorwa by’iserukiramuco mu mujyi wa Las Vegas muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Umubare w’abahitanywe n’aya masasu ukomeje kuzamuka uko hashize akanya, iki gitero kikaba cyabereye mu nyubako y’ igorofa ya Mandalay Bay Casino, urufaya rw’amasasu rukaba rwabamenweho ruturutse mu yindi nyubako biteganye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Ni mu gihe abandi basaga 200 bivugwa ko bakomerekejwe n’ayo masasu ariko umubare w’abapfa wo ukaba ukomeza ugenda uzamuka.


Ikinyamakuru Daily maily kivuga ko umwe mu bakekwaho kurasa abidagaduraga na we yishwe arashwe hanyuma mugenzi we bari kumwe mu ihoteri barasiyemo irebana n’inyumako yaberagamo imyigadaduro agatabwa muri yombi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Iri serukiramuco mu bya muzika ryaberaga mu igorofa ya 32, abantu benshi ntibyaborohera gucika kuko bari hejuru cyane byongeye bakaba bari no mu mubyigano.


Iki kinyamakuru kivuga ko uwarashe uakoresheje imbunda irasa urufaya yo mu bwoko bwa mashinigani (Machine gun)


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


