Raporo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuje bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ya Kenya n’ibikorwa byo kujyana Abanyakenya barenga 1.000 kurwanira Igisirikare cy'u Burusiya mu ntambara yo muri Ukraine.
Raporo yiswe “The 2026 Trafficking in Persons Report” ya 2026 yakozwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateje impungenge ku bufatanye buvugwa hagati y’abayobozi ba Kenya, ibigo bishinzwe gushaka abakozi, ndetse n’abayobozi muri Leta y’u Burusiya, mu gushaka abantu binjizwa mu gisirikare.
Raporo yagize iti: "Abayobozi batangaje ko bamwe mu bayobozi ba Kenya bafatanyije n'inzego zishinzwe gushaka abakozi ndetse n'abayobozi ba leta baturutse mu Burusiya kugira ngo boroherezwe gushaka, mu buriganya, abagabo barenga 1.000 bo muri Kenya, kugira ngo bajye kurwanira Igisirikare cy'u Burusiya."
Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Kane, itariki ya 8 Ukwakira, ivuga ko bamwe mu Banyakenya bashukishijwe amasezerano y’akazi gahemba neza mu bijyanye no gucunga umutekano cyangwa ubwubatsi mbere yo guhatirwa gusinyana amasezerano na Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya.
Raporo yanagaragaje impungenge zo kuba leta idakora ibihagije mu guhana ibyo bigo bikora ibijyanye no gushaka abakozi, bivugwa ko ari iby'abakozi ba Leta, kandi bivugwa ko byagize uruhare mu byaha bijyanye n’icuruzwa ry’abantu.
Raporo ikomeza igira iti: "Guverinoma ntiyigeze itangaza ko ifatira ingamba ibigo bishinzwe gushaka abakozi, bivugwa ko ari iby'abakozi ba Leta, bivugwa ko byagize uruhare mu koroshya ibyaha byo gucuruza abantu."
Iyi raporo yasohotse nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, agaragaje ko Abanyakenya 84 bagize uruhare mu ntambara y’u Burusiya muri Ukraine bapfuye cyangwa bakomeje kubura.
Mudavadi yari yitabye komite ya Sena ikora iperereza ku iyinjizwa ry’Abanyakenya mu ntambara y’u Burusiya muri Ukraine, aho yavuze ko Abanyakenya bagera kuri 354 bagize uruhare rutaziguye mu ntambara ikomeje.


