Amerika iravuga ko habura icyumweru Iran ikaba yibitseho igisasu cya kirimbuzi

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko habarurwa igihe kigera ku cyumweru kugirango igihugu cya Iran kibe cyabonye igisasu cya kirimbuzi nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Antony Blinken kuwa Mbere.

Biravugwa mu gihe hari ukutavuga rumwe hagati y’abahanga ba Amerika n’ibihugu by’inshuti ku kuntu Iran yashobora kwihuta gukora iki gisasu n’icyahita gikorwa.

Nyamara, kuva mu kwezi kwa kane Leta Zunze Ubumwe na Iran byagiye bigirana ibiganiro bitandukanye ngo harebwe uko amasezerano ya nikileyeri bumvikanye mu 2015 yakongera kubahirizwa nk’uko tubikesha VOA.

Muri ayo masezerano Iran yari yemeye guhagarika ibikorwa byayo byo gutunganya ingufu za nikeleyeri hagamijwe gukora ibisasu bya kirimbuzi, ariko nayo isaba gukurirwaho ibihano yafatiwe na Amerika n’ibihugu by’inshuti.

Iran yo ivuga ko itunganya ingufu za nikileyeri mu rwego rwa gisivili, nta mugambi wo kuzihinduramo igisasu cya kirimbuzi ifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *