Secretary-of-State-Marco-Rubio-And-Israeli-Prime-Minister-Benjamin-Netanyahu

Amerika iravuga ko umutwe wa Hamas ukwiye kurandurwa

Sangiza iyi nkuru

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Marco Rubio yavuze ko Hamas igomba kurandurwa kandi ko idashobora gukomeza kuba igisirikare cyangwa se ngo ibe igisirikare cya Leta.

Marco Rubio yari i Yerusalemu aho yagiranye ibiganiro na Ministiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, akavuga ko Amerika ishyigikiye byimazeyo intambara ya Israel muri Gaza.

Ministiri Rubio yabwiye Netanyahu ko igihe cyose Hamas ihagaze nk’umutwe ushobora kuyobora, cyangwa nk’umutwe ushobora gutera ubwoba binyuze mu rugomo, ibyo bivuze ko amahoro adashoboka.

Rubio yatangaje ibi nyuma y’igihe gito Perezida Donald Trump atangaje gahunda yo kwimura Abanyapalestina bakanwa muri Gaza bakajya gutuzwa mu bindi bihugu by’ibituranyi. Bityo Israel izashyikiriza Amerika iyi ntara ya Gaza kugirango abe ari yo iyigenzura kandi iyivugurure.

Ministiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashyigikiye uyu mugambi avuga ko we na Perezida Trump babona kimwe ahazaza ha Gaza. Ku bijyanye n’imbohe z’Abanyesirayeli zafashwe na Hamas, Netanyahu yasubiyemo amagambo ya Trump, yavuze ko mu gihe Hamas itazarekura izo mfungwa, amarembo y’ikuzimu azaba afunguriwe uyu mutwe.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *