Ishami rya loni ryita ku mpunzi, HCR ritangaza ko inkunga Leta zunze ubumwe za Amerika zageneraga iri shami zishobora kuzagabanuka.
Ibyo byatangajwe n’umukuru wa HCR, Filippo Grandi ubwo yahuraga n’umunyamabanga wa leta wa Amerika, Rex Tillerson kuri iki cyumweru ku cyicaro cya Loni i New York nkuko VOA yabitangaje.
Abo bategetsi babonanye, imbere y’inama rusange ya iba buri mwaka ya loni. Iy’uyu mwaka ni iya 72 y’abakuru b’ibihugu itangira kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri.
Amerika irategekanya gusaba igabanywa ry’amafaranga loni ikoresha, mu rwego rwo kugabanya ayo itanga.
Umuyobozi wa HCR, avuga ko Amerika ishaka kugabanya amafaranga isanzwe ifashisha Loni. Iki gihugu kikaba gisanzwe gikora ibikorwa byinshi byo kwitanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka ushize Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mwaka ushize yaje imbere y’ibindi bihugu ku Isi mu gutanga miliyari 1,5 z’amadolari y’Abanyamerika kuri miliyari 4, HCR yakoresheje uwo mwaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus — Bwiza.com
Â


